00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Musoni yashimye Zimbabwe yatorewe kuba mu Kanama ka Loni k’Umutekano

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 June 2026 saa 01:59
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yashimye icyo gihugu kuba cyaratorewe kuba umunyamuryango udahoraho w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi kuva mu 2027 kugeza mu 2028.

Ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe Afurika wabereye i Harare ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, Amb Musoni yavuze ko amatora yerekanye ikintu gikomeye Afurika yakabaye yishimira.

Ati “Bimwe mu byo twishimira uyu munsi, ni intambwe idasanzwe ya dipolomasi Abanyafurika n’Isi muri rusange bakwishimira hamwe na Zimbabwe.”

Yakomeje ati “Ku ruhande rw’abadipolomate, turashimira Perezida wa Zimbabwe Dr. Emerson Mnangagwa, Guverinoma n’abaturage ba Zimbabwe ku ntambwe ikomeye yatewe na Zimbabwe yo gutorerwa kuba umunyamuryango udahoraho w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano mu mwaka wa 2027/2028.”

Musoni kandi yakomeje agaragaza ko Afurika ifite ibisabwa byose kugira ngo ibe umugabane wifuzwa na buri wese kuko yifitiye umutungo kamere n’abaturage biganjemo urubyiruko.

Ati “Ibihugu bifite uruhare rukomeye mu guharanira kugera ku iterambere rirambye no kubaka Afurika twifuza.”

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatorewemo Zimbabwe nk’umunyamuryango udahoraho w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yabaye ku wa 3 Kamena 2026.

Iki gihugu cyabaye icya gatanu nyuma ya Autriche, Kyrgyzstan, Portugal, na Trinidad et Tobago.

Zimbabwe yinjiye mu banyamuryango b'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano
Amb Musoni yashimye Zimbabwe yatorewe kuba mu Kanama ka Loni k’Umutekano
Abanyafurika basabwe kugira uruhare mu kubaka Afurika yifuzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages