Yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutuma ubukungu bw’ibihugu butagenda neza kandi bikanakoma mu nkokora ubucuruzi bw’ibihugu.
Ati “Ugukomeza kw’amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati biri kugira ingaruka ku isoko ry’ingufu n’ubucuruzi muri rusange, kandi bifite n’ingaruka zikomeye.”
Ni ubutumwa yagarutseho ubwo mu nama ya 58 y’Abaminisitiri b’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu (COM 20226).
Yakomeje asaba ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere rirarambye ry’ibihugu mu guhangana n’ibibazo bikunze kwibasira ubukungu bwayo.
Nubwo iyi nama ibaye mu gihe isi ihanganye n’ibihe byuzuyemo umutekano muke n’intambara hirya no hino, Claver Gatete yavuze ko hari amahirwe mashya atangiye kubonekera muri ibi bibazo byose n’amahirwe mashya Afurika ishobora kubibonamo.
Yagaragaje ko mu gihe ubucuruzi bwifashishije umuhora wa Hormuz buri gukomwa mu nkokora, umugabane wa Afurika ushobora kuba inzira nziza mu bucuruzi n’indi migabane.
Amb Gatete yagaragaje ko ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika bukwiye kujyana n’impinduka mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage kandi ko amahitamo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari, amadeni ibihugu bisaba n’ishoramari bikora bikwiye kuba biri mu mujyo wo guharanira impinduka.
Yerekanye ko kandi ko bidakwiye kongera ishoramari gusa ahubwo hanakwiye kongerwa ubuziranenge n’ubwiza bw’ibikorwa mu rwego rwo kubimenyekanisha.
Yanashimangiye kandi ko hakenewe impinduka zigamije guhuza ikoreshwa ry’imari no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya no gukora impinduka.
Inzobere mu bukungu zigaragaza ko iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byo mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afurika kubera ko 75% by’ibikomoka kuri peteroli bikoresha bituruka mu Burasirazuba bwo Hagati, zikagaragaza ko biramutse bikomeje byakwerekeza amaso ku yandi masoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!