Izo mpapuro yazitanze ku wa 1 Gashyantare 2025.
CG Dan Munyuza yagejeje kuri al-Menfi intashyo za Perezida Paul Kagame, banaganira ku buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nyungu rusange ndetse no kwimakaza imikoranire.
U Rwanda na Libya bisanganywe ubufatanye bumaze igihe kinini, burimo ishoramari ry’abanya-Libya, dore ko n’uwari Perezida wa Libya, Col Muammar Gaddafi, atarapfa yakoze ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo kubaka hoteli, imihanda, n’ibindi.
Nyuma y’uko Col Muammar Gaddafi yishwe, Libya yabayemo intambara zidashira, abaturage bayo batangira guhunga, aho mu 2019 u Rwanda rwakiriye abimukira bavuye mu nkambi muri Libya.
Guhera icyo gihe kugeza uyu munsi, u Rwanda rumaze kwakira abimukira barenga 1,800 baturutse muri icyo gihugu aho bamwe muri bo bagenda babona ibihugu bibakira. Aba bimukira baba bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ambasaderi Munyuza asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Misiri ari naho afite icyicaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!