00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavugurura ku Kivu, car free zone na santere yunganira umujyi: Ishusho ya Rubavu mu 2050

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2025 saa 07:26
Yasuwe :

Ku Banyarwanda benshi bashaka kuruhukira mu ntara mu mpera z’icyumweru, Rubavu iza mu myanya y’imbere mu bitekerezo byabo bitewe n’uko uyu mujyi uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, kandi hakaba hari ibikorwaremezo na serivisi zabafasha kuruhuka nk’uko babyifuza.

Abifuza guhaha na bo berekezayo amaso kuko Rubavu ari igicumbi cy’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Bamwe bayibyinirira “umujyi w’impanga wa Goma” muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ari imijyi ihuje byinshi kandi ituranye.

Ibarura rusange ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2022 rigaragaza ko Rubavu ari kamwe mu turere dutuwe cyane, aho 60,9% bari munsi y’imyaka 25. Ibi bigaha amahirwe yo kugira iterambere ryihuse kandi rirambye, bigizwemo uruhare cyane n’abakiri bato.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kigaragaza ko hashingiwe ku cyerekezo cya 2050, iterambere ry’aka karere rizakomeza kwaguka binyuze mu guteza imbere ubukerarugendo, korohereza ubucuruzi bwambikiranya imipaka ndetse no kubaka ibikorwaremezo.

Kugira ngo ibi bigerweho, hateguwe imishinga myinshi izabafasha aka karere kuba igicumbi cy’ubuhinzi, ubukerarugendo bushingiye ku mazi ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Rubavu izaba igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku mazi n'ubucuruzi bwambukiranya umupaka

Amavugurura mu mujyi rwagati

Hari umushinga wo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo byinshi mu mujyi rwagati birimo imihanda, amaguriro y’ibikoresho, amahoteli, amaduka agezweho ndetse n’ibyanya byahariwe ubukerarugendo.

Kuri site ya hegitari 1,8 isanzwe ari iy’ingabo z’u Rwanda na Polisi, hafi y’ikibuga cy’indege ndetse n’umuhanda ujya ku isoko rya Rubavu, hateganyijwe kubakwa inzu z’ubucuruzi zigezweho.

Ni ahantu h’ingenzi hari muri metero 800 uvuye ku mupaka muto (Petite Barrière), metero 500 uvuye kuri gare isanzwe ndetse na 900 uvuye kuri gare nshya, hazafasha ubucuruzi bwambukiranya umupaka kugenda neza.

Ibikorwaremezo bizubakwa muri iyi site bizajya bitangirwamo serivisi nk’izo mu isoko mpuzamipaka rya Rubavu ryafunguwe muri Werurwe 2019.

Ku mpande z’umuhanda wa metero 200 uri ruguru y’isoko rya Rubavu hasanzwe hakorerwa ubucuruzi, ariko ntibugenda neza nk’uko byifuzwa bitewe n’uko abanyamaguru bagorwa no kuwunyuramo kuko haba haparitse imodoka nyinshi.

Hashingiwe ku kuba hari mu cyerekezo cyiza cy’umusozi wa Rubavu, hari umushinga wo kuvugurura uyu muhanda, ku buryo utazajya unyuramo imodoka (car free zone) mu rwego rwo korohereza abacuruzi, abamurika ibikorwa bishingiye ku muco ndetse n’abakerarugendo.

Iruhande rw’Urukiko Rukuru rwa Rubavu hari site ya hegitari 0,78 ituwemo ndetse irimo parikingi y’imodoka. Bitewe n’uko gare isanzwe ku muhanda uva ku isoko ari ntoya, hari gahunda yo kuhubaka indi gare, ibibanza bihakikije bikazubakwamo inyubako zizajya zitangirwamo serivisi zikenerwa n’abagenzi.

Ku Kiyaga cya Kivu, byagaragaye ko igihe ku nkengero zacyo habereye ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ibitaramo, usanga hari umurongo muremure w’imodoka.

Hari umushinga wo kubaka inzira ngari y’abanyamaguru ku nkengero z’ikiyaga n’ahantu hafasha abaharuhukira kubona ubwiza bw’ikiyaga neza ndetse n’ubusitani. Ubwato buto, ibikoresho by’ubugeni, ibiribwa n’ibinyobwa bizajya bihaboneka.

Imihanda ivuguruye, gare nshya n'ibindi bikorwaremezo biteganyijwe muri uyu mujyi

Ibitaro bishya

Mu cyerekezo cya 2050, igihugu giteganya ko buri karere kazaba gafite ibitaro bibiri. Akarere ka Rubavu ko hafite ibitaro bimwe byako, gusa hari gahunda yo kubyagura.

Biteganyijwe ko ibi bitaro bizubakwamo andi magorofa ageretse kane cyangwa gatanu hafi y’muhanda munini, hagati hasigare umwanya munini uzajya worohereza abarwayi n’abashyitsi kuruhuka, hanitabwa ku gutera ibiti mu rwego rwo gufasha abantu guhumeka umwuka mwiza.

Leta y’u Rwanda yateganyije ko muri santere ya Kabumba iherereye mu murenge wa Bugeshi na Mudende hazubakwamo ibindi bitaro bishya bigezweho, mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo cy’igihugu.

Nubwo hari umushinga wo kwagura ibitaro bya Gisenyi mu rwego rwo kuziba icyuho cya serivisi z’ubuvuzi, byitezwe ko umubare w’abazikenera uzakomeza kwiyongera, bityo ibitaro bishya bya Kabumba bizabyunganira.

Ibitaro bya Gisenyi bizongererwa ubushobozi, hubakwe ibindi bishya muri Kabumba

Santere ya Kabumba ivuguruye

Hahoze ari agace k’ishyamba, gatuwe n’abantu bake. Iterambere ryaho ryatangijwe n’abacuruzaga Ikigage n’imbuto, aho bamwe bahitaga mu ‘Gasasangutiya’. Nyuma hitiriwe umurwanyi wari uhatuye witwaga Kabumba mu rwego rwo kuhahesha icyubahiro.

Santere ya Kabumba ni yo yonyine iri ku rwego rwo kunganira umujyi wa Rubavu muri serivisi zitandukanye. Bityo, Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuyagura kugira ngo ijye itanga serivisi zo ku rwego rw’umujyi.

Nta shuri ryisumbuye cyangwa iry’imyuga (TVET) riri muri iyi santere gusa Leta ifite gahunda yo kwagura ishuri ribanza rya Kabumba, rikaba urwunge rw’amashuri arimo ayisumbuye.

Biteganyijwe ko ikigo nderabuzima cya Gashaka kiri mu murenge wa Bugeshi kizavugururwa, muri Mudende hubakwe ikindi gishya mu rwego rwo kwegereza abatuye muri iyi santere serivisi z’ubuvuzi.

Muri Santere ya Kibumba hazubakwa ikibuga gishya cy’imikino, hubakwe gare nshya mu rwego rwo koroshya ubwikorezi no gutwara abantu ndetse n’ubuhahirane.

Kabumba izaba ari ihuriro rya serivisi zikenerwa mu mijyi no mu byaro

Ibyanya by’inganda

Leta y’u Rwanda iteganya kubaka icyanya cy’inganda mu karere ka Rubavu ku buso bwa hegitari 190, zirimo hegitari 113 zizagenerwa inganda nto, izindi zigenerwe inganda nini.

Inganda nto zizaba zirimo izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi buranguza n’ahabikwa ibikoresho, mu gihe inganda nini zo ari izizajya zikenera ishoramari ryinshi.

Iki cyanya kizubakwa mu murenge wa Rugerero no mu wa Nyakiliba, mu kagari ka Basa, Muhira na Bisizi, ibindi bito byubakwe muri Kabumba no mu bice by’ibyaro.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko inganda zitangiza ibidukikije n’izikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ari zo zikwiye gushyirwa imbere, kandi ko hagati y’inganda n’abaturage hagomba kuba intera ihagije mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.

Mu 2022, Rubavu yari ituwe n’abaturage 546.683. Byitezwe ko mu 2035 izaba ituwe n’abarenga ibihumbi 669, mu 2050 bagere ku 846.500.

Inzu z'ubwoko butandukanye ziganjemo izigeretse ni zo zizubakwa muri Kabumba
Muri santere ya Kabumba hazaba hari ahantu ho kuruhukira, hari umwuka mwiza
Santere ya Kabumba izubakwamo ibikorwaremezo birimo ikibuga cy'umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages