Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, cyari kigamije kurebera hamwe ishusho n’umusaruro wavuye mu inama nyafurika yiga ku ibaruramari ry’umwuga iherutse kubera i Kigali.
Miramago yavuze ko gahunda yo kwigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga izafasha mu gutegura neza abari kwiga ubu, ku buryo nibajya mu kazi bazaba bafite ubumenyi buhagije, cyane ko ikoranabuhanga ari ryo ritwaye iterambere ry’Isi.
Yagize ati “Ikoranabuhanga ni ikintu dushyize imbere, ni yo mpamvu mu mpera z’uyu mwaka amasomo yacu yose dutangira kuyatanga mu buryo bw’ikoranabuhanga, nta bya bindi by’urupapuro n’ikaramu, ibyo byararangiye. N’ibizamini bazajya babikorera kuri za mudasobwa.”
Yakomeje ati “Ubwo ni ukubategura kugira nibajya mu kazi, bazabe bibifiteho ubumenyi buhagije, kuko n’iyo bakagezemo babaha mudasobwa, ni yo bakoreraho. Rero wakagombye no kuyigiraho kugira ngo nugera mu mirimo yawe bizabe ari ugukomerezaho. Hari igihe umuntu yamaraga nk’ukwezi ari gutegura raporo ariko ku ikoranabuhanga bifata umwanya muto.”
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yasobanuye ko kujyana n’iterambere mu ikoranabuhanga bizajyana n’icyerekezo gihuriweho cya Afurika, kandi ko bizatuma intego z’isoko rusange ry’uyu mugabane zigerwaho.
Biraro yagize ati “Hari ibibazo bikiri ku kwihuza kwa Afurika, kuko ntabwo abantu bihuza barya ubusa, bihuza bafite ibyo basangira, Ibyo bikurura inzitizi muri urwo rugendo.”
Yakomeje ati “Ese umubaruramari w’umwuga ntiyagira uruhare mu gushakira ibisubizo ibyo bibazo? Uyu mwuga ukwiye kugira uruhare rufatika mu gukemura izo mbogamizi mu rwego rwo guteza imbere kwihuza kwa Afurika.”
Yasobanuye ko umubaruramari w’umwuga adakwiye kwemera ibintu bidafite ishingiro, ahubwo akwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bavuga bihinduke impamo, bityo bifashe kuzamura imyumvire y’abantu ku bijyanye no kumenya ibibazo no gushaka uko byakemurwa.
Ubuyobozi bwa ICPAR buvuga ko kwigisha ibaruramari mu buryo bw’ikoranabuhanga ari intambwe ikomeye mu gutegura abantu bashoboye ku isoko ry’umurimo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!