00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakuru yose tuba tuyafite - Minisitiri Nduhungirehe ku barwanyi ba FDLR bahinduye imyirondoro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 July 2025 saa 09:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nubwo bamwe mu barwanyi ba FDLR bahinduye imyirondoro, u Rwanda rubafiteho amakuru azifashishwa mu gusenya uyu mutwe w’iterabwoba.

Ni igisubizo yahaye Umunyarwanda Serugaba Eric uba muri Leta ya South Dakota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wagaragaje ko ko abarwanyi ba FDLR binjijwe mu ngabo za RDC, bamwe bahindura amazina y’Amanyarwanda n’ururimi bavuga.

Serugaba wahuriye n’Abanyarwanda bagenzi be mu gikorwa cya Rwanda Convention 2025 kiri kubera muri Leta ya Texas, yagaragazaga ko ibi bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2024, bigizwemo uruhare na Amerika.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko koko abarwanyi ba FDLR binjijwe mu ngabo za RDC, atanga urugero kuri Brig Gen Gakwerere Ezéchiel woherejwe mu Rwanda tariki ya 1 Werurwe 2025 yambaye impuzankano y’igisirikare cy’Abanye-Congo.

Ati “Ariko ayo makuru yose ya FDLR natwe tuba tuyafite, aho bari, n’ama-unités barimo ku buryo kuba barinjijwe mu ngabo, ntabwo bashobora kwigira nyoni nyinshi bati ‘Abo bantu muvuga ntabwo tuzi aho bari’. Usibye no kwinjizwa mu ngabo, binjijwe ahubwo no muri Wazalendo.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriye Abanyarwanda n’inshuti zabo bateraniye muri iki gikorwa ko mu gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, hazabanza ubukangurambaga bwo gusaba abarwanyi bawo gutaha.

Ati “Iyo tuvuga ‘Gusenya FDLR’ nta nubwo ari uguhita umuntu akoresha ingufu. Ni ukubanza gushishikariza abifuza gutaha nk’uko benshi batashye, bakajya mu buzima busanzwe. Twabiganiriyeho n’abahuza, na bo barabizi, ni ukuzareba ko Guverinoma ya Congo ifite ubushake bwo kubasenya.”

Gahunda yo gusenya FDLR izakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka. Ni ibikorwa bizamara iminsi 90 nk’uko bigaragazwa na kopi y’aya masezerano.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko aya masezerano azatangira kubahirizwa vuba, bityo ko u Rwanda ruzamenya niba koko Leta ya RDC ifite ubushake bwo gusenya FDLR.

Tariki ya 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y'amahoro, gusenya FDLR biri mu ngingo nyamukuru
Mu kiganiro n'Abanyarwanda n'inshuti bateraniye muri Rwanda Convention 2025, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Leta ya RDC idashobora kwigira nyoni nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .