00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Gutwererana ibinyobwa byatunganyirijwe mu ngo byaciwe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 31 July 2026 saa 08:51
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yatangaje ko gahunda yo gutwererana ibinyobwa byatunganyirijwe mu ngo byakuweho, kuko bitakorohera ubuyobozi kugenzura ubuziranenge byateguranywe.

Yabibwiye IGIHE ku wa 31 Nyakanga 2026, nyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 13 rwabaye ku wa 30 Nyakanga 2026, mu Karere ka Nyamagabe, rukanasiga abandi bantu 37 bakirwaye bazira ibinyobwa banywereye ku muturanyi, mu bukwe bwabereye mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Sekera, Umurenge wa Musebeya, ho muri Nyamagabe.

Bivugwa ko nyir’ugutegura ubukwe wari washyingije umwana we yari yubahirije amabwiriza yiteguye gukoresha inzoga n’ibiribwa byujuje ubuziranenge, gusa bikaza kuba ikibazo ubwo hari n’abamutwerereye ubushera, imitobe n’izindi nzoga, byaje kugwa nabi bamwe mu mutahiye ubukwe, ibyanaviriyemo uyu mwana w’imyaka 13 gupfa, abandi 37 bajyanwa mu bitaro.

Guverineri Kayitesi, yagaragaje ko kuba hari abahabwa uburenganzira n’inzego z’ibanze bagatunganya ibinyobwa byo kwifashisha mu birori, bitavuze ko urwo ruhushya rugera no ku bazatwerera kuko bo bataba bagenzuwe n’inzego zatanze uburenganzira.

Yavuze ko gutwerera ibyo binyobwa bitemewe, ko abazajya babyifuza bajya batwererera ibindi byemewe.

Ati “Gutwerera mu buryo busanzwe ntabwo byemewe kuko bitatuma tutabasha kugenzura uko byateguwe aho abatwerera bari, mu gihe itsinda ritanga uruhushya riba ryahaye uruhushya uwagize ibirori, ni na ho riba ryasuye.’’

“Turagira inama abaturage kujya batanga amafaranga, ibintu mu ntoki bitaratunganywa nk’amasaka cyangwa ibitoki bigasuzumwa mbere y’uko bitunganyirizwa hamwe n’ibindi bigiye gukoreshwa, cyangwa se bakabaha ibinyobwa byujuje ubuziranenge byaba amazi, fanta n’ibindi byemewe gucuruzwa ku isoko, ariko kuzana ibinyobwa bindi ntabwo byemewe, kubera ko ntabwo tuba twizeye uko byateguwe n’aho byateguriwe.”

Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje kuba ikibazo mu Rwanda aho mu mezi arindwi ashize imibare igaragaza ko byishe abantu bagera kuri 50 abandi 100 bibasigira ubuhumyi.

Gutwererana ibinyobwa byatunganyirijwe mu ngo byaciwe mu Ntara y'Amajyepfo
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabaye abatuye mu Ntara y'Amajyepfo, kujya bahitamo gutwerera amafaranga n'ibindi bitateza akaga ababikoresheje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages