00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abahinzi bitwaye neza bamaze guhembwa ibifite agaciro gasaga miliyoni 80 Frw

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 17 April 2026 saa 06:20
Yasuwe :

Abahinzi bo mu turere twa Gisagara na Nyanza bahize abandi mu kubahiriza amabwiriza y’ubuhinzi yongera umusaruro bashyikirijwe ibihembo bya 18.200.000 Frw, muri gahunda bamaze guhembwamo miliyoni 80 Frw.

Iyi gahunda imaze imyaka ine itangiye, ikorerwa mu mirenge ya Mamba na Gikonko mu Karere ka Gisagara, ndetse n’Umurenge wa Ntyazo muri Nyanza, kuri hegitari 1100 (zirimo 600 z’igishanga cya Nyiramageni na 500 z’inkuka zigikikije), ikaba ikomoka muri Koreya y’Epfo, ifite intego yo gutuma abahinzi bose bakangukira guhinga kijyambere hagamijwe kuzamura umusaruro.

Ku wa 16 Mata 2026 ubwo hahembwaga abahinzi, amatsinda ndetse n’amakoperative byitwaye neza mu gihembwe cy’ihinga 2026A, mu rwego rw’umushinga wa SAPMP (Sustainable Agricultural Productivity and Market Linkage Project), hashimwe udushya tw’abahize abandi, maze bahembwa ibikoresho by’ubuhinzi, amagare, inyongeramusaruro ndetse n’amatungo y’ihene n’ingurube, byose bya 18.200.000 Frw, mu gihe mu myaka ine ishize bikorwa bamaze guhembwa asaga miliyoni 80 Frw.

Nzabirinda Emmanuel wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo ni umwe mu bahembwe ihene n’icyuma cyo gutera imiti ibihingwa kubera guhinga neza ibigori, ibishyimbo ndetse n’imboga n’imbuto.

Yavuze ko mu byo yashimwe harimo gukora ifumbire y’imborera nyinshi kandi nziza ku gihe, byanatumye umusaruro uba mwiza.

Nzabirinda yashimangiye ko uretse guhembwa ubu, atazatatira amasomo yabonye, kuko agamije gukiza umuhinzi.

Ati "Ku bigori nezaga toni zitarenze ebyiri, none ubu ngeze kuri esheshatu, ibishyimbo na ho ngeze kuri toni enye mbikesha amahugurwa kuko duhinga ku murongo, tugatera imbuto z’indobanure tukanafumbira.’’

Yakomeje avuga ko atazigera yongera gusubira inyuma kuko gutsikira byaba ari ugusubira mu bukene, ahubwo akaba agiye kurushaho kubinoza yongera umusaruro.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga SAPMP ukorera muri SPIU ya RAB, Bucyana Benjamin, yavuze ko iki gikorwa kiri muri bimwe bikubiye mu ntego y’umushinga wo kuzamura umusaruro, kuko nyuma yo kubagezaho ibyangombwa nk’amazi mu mirima, gukora amaterasi, guhabwa inyongeramusururo ndetse n’amahugurwa, bibatera imbaraga.

Ati “Abahinzi batangira bahiganwa bashaka ibihembo, ariko nyuma yo kwishimira umusaruro, n’udahembwe akomerezaho ngo ubutaha azahembwe; ariko noneho bikongera n’umusaruro muri rusange, kuko iyo abikoze rimwe akabona bishoboka ahita akomerezaho, bikadufasha kugera kuri ya ntego yacu yo kuzamura umusaruro.”

Bucyana yerekanye ko kubera uyu mushinga, umusaruro ku muceri wavuye kuri toni zitarenga ebyiri ujya kuri toni hafi zirindwi, ibishyimbo biva ku bilo 800 bigera kuri toni eshatu kuri hegitari, kuko buri wese yashyize imbaraga mu guhinga neza.

Yakomeje avuga ko uyu mugenzo wo guhiganwa uri mu yakunzwe ndetse yanatangiye kwiganwa no mu yindi mishinga nka SAIP kandi biri gutanga umusaruro mwinshi henshi mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere (KOICA) mu Rwanda, itera inkunga ibikorwa bya SAPMP, Kim Jinhwa, yashimye intambwe abaturage bagezeho, abibutsa ko iyi ari nk’intango, bityo bakwiye kongera umurego mu gukora cyane kugira ngo n’umushinga nurangira ntibazatsikire.

Ati “Ibi turabifata nk’intangiriro y’urugendo rw’iterambere, turizera ko nidusoza umushinga, bazabikomerezaho bakarushaho gutera imbere ndetse bakanabera urumuri abandi baturage batagezweho n’uyu mushinga mu Ntara yose y’Amajyepfo no mu gihugu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimye impinduka zazanywe n’umushinga SAPMP, kuko warenze ibyo gutunganya ubutaka no gutanga inyongeramusaruro gusa, ahubwo ukanareba ku kongera ubumenyi bw’abaturage n’abayobozi b’amakoperative.

Umushinga SAPMP watangiye muri Nzeri 2020, bikaba biteganyijwe ko ukazageza mu Ukuboza 2026. Ufite ingengo y’imari ya miliyoni 12,5$ zirimo miliyoni 10 $ zatanzwe na KOICA.

Igishanga cya Nyiramageni cyaratunganyijwe bituma cyongera umusaruro
Gutunganya igishanga cya Nyiramageni banayobora amazi neza biri mu byazamuye umusaruro
Abaturage bahuguriwe ku kwikorera imborera bakoresheje iminyorogoto, nabyo bizamura umusaruro
Umuyobozi Mukuru wa KOICA mu Rwanda, itera inkunga ibikorwa bya SAPMP, Kim Jinhwa, yashimye ibyo abaturage bagezeho, abasaba gukomereza aho
Umuyobozi wa RAB, Sitasiyo ya Rubona, Kagwa Evalde (iburyo), ahemba umwe mu bahinzi ibikoresho by'ubuhinzi
Umuyobozi Mukuru wa KOICA mu Rwanda, Kim Jinhwa, ahemba umwe mu bahinzi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gisagara, Uwamahoro Carine, ashyikiriza ibihembo umwe mu babyeyi bitwaye neza mu kongera umusaruro
Umuhuzabikorwa w’Umushinga SAPMP, Bucyana Benjamin, yavuze ko kurushanwa mu musaruro kw'abahinzi byabaye intwaro nziza iganisha ku kongera umusaruro
Nayigiziki Boniface wo muri Koperative ya COOPRORIGIMA, yahembwe igare
Umuhuzabikorwa w’Umushinga SAPMP ku ruhande rwa KOICA, Kim Byung Chul (iburyo), ashyikiriza umuhinzi igihembo
Nzabirinda Emmanuel, umwe mu bahembwe, yavuze ko uretse guhembwa, yanaryohewe n'umusaruro mwiza yabonye, ahamya ko atazatezuka kuko atifuza gusubira mu bukene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimye SAPMP yarebye inguni zose z'iterambere ry'umuhinzi haba ku butaka n'ubumenyi
Abahembwe bose bahize kudatezuka ku ngamba zo kongera umusaruro badategereje guhembwa gusa, kuko batifuza gusubira mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages