00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Abahinzi n’aborozi bitabiriye imurikabikorwa basabwe guhanga udushya

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 22 August 2024 saa 06:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwasabye abahinzi n’aborozi bitabiriye imurikabikorwa riri kubera muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze kumva neza akamaro bafitiye igihugu, bagahanga udushya tugamije kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Iri murikabikorwa ry’iminsi 10 ryatangiye ku wa 16 Kanama 2024, ryitabirwa n’Abanyarwanda bari kumurika ibikorerwa mu Rwanda no mu mahanga ndetse n’iby’ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, ubugeni n’ibindi, hari kandi n’abanyamahanga baturuka mu bihugu byo muri Afurika.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abahinzi n’aborozi kumenya neza akamaro bafitiye igihugu, bakarushaho gukora cyane bahanga ibishya.

Yagize ati "Intara yacu ifite byinshi abantu batari bazi. Mwabonye ko hari abakora ifumbire, abatubura imbuto n’abakora ubworozi buteye imbere. Icyo nsaba abahinzi n’aborozi ni ukumenya akamaro bafitiye igihugu n’Isi, bakongera umusaruro w’ibyo bakora, bagahaha ubumenyi bakanabukoresha kuko mwabonye ko bishoboka."

Guverineri Mugabowagahunde kandi yasabye abitabiriye iri murikabikorwa muri rusange guhanga udushya bagendeye ku mahirwe iyi ntara ifite kugira ngo basubize ibibazo bikibangamiye abaturage kandi abacuruzi bakirinda magendu n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Ati "Icyo dusaba abamurika ni ukugaragaza ibishya byo mu ntara yacu, cyane cyane ibisubiza ibibazo abaturage bafite. Ni cyo dusaba cyane kuko kwigiranaho no guhanga udushya bituma koko umuturage abona ibisubizo bituma agera ku iterambere ryihuse. Ndasaba abacuruzi kwirinda ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge ndetse bakitabira gutanga fagitire ya EBM no gutanga serivisi nziza."

Mu mushinga w’ubworozi bw’ihene buteye imbere, herekanywe icyororo gishobora kubonekamo ihene ipima ibiro biri hejuru ya 200 ukorwa na Kaminuza y’ubugeni n’ikoranabuhanga, UTAB, aho biteguye no gutanga icyororo mu borozi bato kugira ngo u Rwanda rwihaze ku bikomoka ku matungo.

Ni ihene ushobora kuvukisha ku zindi zisanzwe ugakomeza kugenda uvukisha imvange kugeza ugeze ku bwoko butavanze uko ugenda uzihuza, cyangwa ikavuka ku bwoko bwazo gusa.

Umukozi wa UTAB, Niyonsaba Emmanuel, yagize ati "Izi hene ziri mu mushinga w’ubworozi bwazo n’intama byose tubikora mu guteza imbere abaturage. Aya matungo yacu yerekanye ko yaba ahantu hose mu Rwanda kandi ibyo arya ni ibisanzwe mu bworozi nk’ubwacu gakondo. Turazifite, aborozi bazikeneye batugana tukazibaha kugira ngo bakomeze bateze imbere ubworozi bwabo duhaze igihugu."

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yibukije abikorera kurushaho kumenyekanisha ibyo bakora, guhaha ubumenyi no guhanga ibishya.

Yagize ati "Imurikagurisha rituma abantu bamenyekanisha ibyo bakora ndetse bakanagurisha. Hari byinshi rero abantu bafite abandi bakeneye batari bazi ko bihari. Ibi rero biri kumenyekana kandi tubishyize hamwe tukavoma ubumenyi, tugahanga ibishya twatera imbere n’igihugu muri rusange."

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ribaye nyuma y’imyaka ine ritaba kuko ryari ryarakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo ryitabiriwe n’Ibihugu by’u Rwanda, Misiri, Tanzania, Gabon, Ghana na Sudani y’Epfo.

Iri murikabikorwa ryateguwe n'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF
Guverineri Mugabowagahunde yasuye abitabiriye iri murikabikorwa
Guverineri Mugabowagahunde yatwawe ku ndogobe
Ibikorerwa mu Rwanda byahawe umwihariko
Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa bagaragaje udushya mu mishinga yabo
Iyi hene ishobora kugeza ku biro 200 kandi ikabyarira amezi ane
Abahinzi n'aborozi basabwe kumenya neza akamaro bafitiye igihugu n'Isi, bagahanga udushya twongera umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .