Muri ayo harimo Igororero rya Muhanga, irya Ngoma, Musanze na Huye ndetse n’irya Bugesera kubera Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kirimo kubakwa hafi y’aho riherereye.
Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, ubwo yari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.
Yagize ati “RCS kandi iteganya kwimura amwe mu magororero ari mu mijyi akaba ari ahantu hatajyanye n’igishushanyombonera cy’iyo mijyi. Ayo ni irya Muhanga muzi ko riri mu mujyi, irya Musanze, irya Huye, irya Ngoma hakiyongeraho irya Bugesera kubera imirimo yo kubaka ikubuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Nubwo ikibuga cy’indege kiri hakurya, ariko bigaragara ko ibindi bikorwa bishamikiye ku kibuga cy’indege n’ibindi bizahakorerwa, bitugaragarira ko iri gororero rigomba kwimurwa kandi na byo byatangiye gutegurwa.”
Yashimangiye ko kuyimura ari uko atabasha kubahiriza ibisabwa by’ibanze ku bahagororerwa kandi ko namara kwimurwa hazakurikizwa igishushanyo mbonera cyo kuyubaka mu buryo bugezweho bwisanzuye.
Ati “Muri uko kwimura ayo magororero birumvikana ko hazakorwa igishushanyombonera cy’uko igororero rigomba kuba ryubatswe, rifite ibice bihe? [...] Mukwimura tuzaboneraho gukora igishushanyombonera kigezweho ku buryo n’amagororero yandi azaba yubakwa no mu gihe kiri imbere azaba yujuje ibisabwa bijyanye n’igihe.”
Ntabwo higeze hasobanurwa igihe ibikorwa byo kwimura abari muri ayo magororero bizatangirira.
Dr. Biruta kandi yasobanuye ko hari na gahunda yo kuvugurura za kasho z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB n’iza Polisi kugira ngo zijyanishwe n’igihe.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Amagororero 14 hirya no hino mu Gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!