Raporo y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano igiye gusohoka muri iki cyumweru, ivuga ko ayo mafaranga uwo mutwe wayavanye mu iterabwoba no kwaka imisoro itemewe mu duce yigaruriye.
Raporo ivuga ko nubwo uwo mutwe washyiriweho ibihano, wagiye ubasha kunyuza ayo mafaranga kuri za konti zitandukanye muri Somalia ndetse ugashora imari mu bucuruzi bw’inyubako mu karere uherereyemo.
Imyaka icumi irashize ingabo za Kenya zinjiye muri Somalia kurwanya Al Shabaab, hagamijwe kubuza uwo mutwe kwinjira muri Kenya. Ni ubutumwa izo ngabo zagiyemo zizi ko bumara amezi make, ariko bumaze imyaka isaga icumi ndetse hitabajwe n’ingabo za Loni, biba iby’ubusa.
Inzobere za Loni zivuga ko amabanki yaketsweho koroshya ihererekanyamafaranga rya al Shabaab, yanze gutanga amakuru kuri konti z’uwo mutwe.
Bavuga ko amafaranga menshi yahise ashorwa mu bucuruzi bw’inyubako bw’uwo mutwe, andi ashyirwa mu ishami ryawo rishinzwe ubutasi no kugaba ibitero by’ubwiyahuzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!