Iyi miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, iherereye mu Mirenge ya Masaka, Nyarugunga na Kanombe mu Karere ka Kicukiro, Muyumbu na Nyakariro muri Rwamagana na Rusororo muri Gasabo.
Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu mu Rwanda, REG, rya Kanombe, Munyabugingo Charles avuga ko abahawe amashanyarazi ari abaturage batishoboye kandi begereye amapoto yayo, binyuze mu mushinga watewe inkunga n’Umuryango Nterankunga w’Abadage (GIZ).
Ati “Ni abaturage bari basanzwe begereye umuyoboro w’amashanyarazi [Muri metero zitarenze 37] ariko batari bafite ubushobozi bwo kuyarahura ngo bayageze mu nzu zabo.”
Ubwo IGIHE yasuraga iyi miryango yahawe amashanyarazi nta kiguzi yatswe n’iyitegura kuyahabwa, bagaragaje ko batewe akanyamuneza n’uko bari bamaze igihe mu kizima barananiwe kwirahurira kubera kubura ubushobozi.
Ahimbazwe Moise wo mu Mudugudu wa Rugende, Akagari ka Gabiro mu Murenge wa Masaka yavuze ko bari bamaze igihe barabuze ubushobozi bwo kugeza umuriro iwabo bikamutera ipfunwe kubera gutaha mu kizima abandi bacanye.
Ati “Umuriro w’amashanyarazi duhawe uzadufasha mu bintu byinshi. Nk’ubu twajyaga dukorera ahatagira umuriro ariko kubona uyu kandi tutishyujwe bizadufasha cyane. Nkatwe ipoto y’amashanyarazi urabona yari ishinze ku marembo ariko tutabasha kuwugeza mu nzu ariko ubu uzadufasha kugera kuri byinshi.”
Gasigwa Frédérick, umusaza w’imyaka 72, ni ubwa mbere amashanyarazi ageze mu rugo rwe kandi ipoto y’amashanyarazi yari iteye ku irembo iwe.
Yagize ati “Ndumva hari hashize imyaka itanu umuriro ugejejwe muri aka gace ariko nta bushobozi nari naragize bwo kuwugeza mu nzu, nyuma nyakubahwa Perezida aratwibuka arawutuzanira.”
Gasigwa yavuze ko ubu ibyishimo byamurenze kuba amashanyarazi bayamugereje mu nzu ku buntu.
Ati “Nakomeje gushakisha uko nawugeza mu rugo ariko bikanga. Byagiye binanira, iyo mbishobora mba narabikoze. Ubu ndishimye kuba mbonye amashanyarazi.”
Uretse aba baturage bo mu Murenge wa Masaka bamaze gucanirwa, ikizima basigaye bakivuga nk’abaca umugani ngo ‘Kera twabaga mu kizima’, IGIHE yasuye abo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Aba baturage bamaze gushyirirwa mubazi mu nzu, ubu bari gufata ibikoresho byifashishwa mu kurahurira amashanyarazi mu nzu ku buryo isaha n’isaha bayagerezwamo.
Kalisa Charles wo mu Mudugudu wa Gakomeye mu Murenge wa Muyumbu yavuze ko hari hashize igihe ipoto iteye imbere y’umuryango we yarabuze amafaranga yo kugura insinga n’ayo guhemba umukozi uza kuyamugereza mu nzu.
Ati “Ipoto ishinze ku irembo ariko nari narananiwe kuwigereza mu nzu none ibi badukoreye[kubaha ibikoresho] urabona ko bishimishije. Nta kintu batwatse, ibi bikoresho babiduhereye ubuntu ntacyo twatanze.”
Yakomeje avuga ko uwo muriro ugiye kumufasha guca ukubiri no kuba mu kizima kandi akongera agaciro k’inzu ye.
Nyirahabiyambere Agnès utuye mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ntebe, Umurenge wa Muyumbu, yavuze ko yari yarabuze ubushobozi bwo kugeza amashanyarazi mu nzu ye kandi umuyoboro uyajyana mu baturanyi umwegereye.
Ati “Ubu nanjye kuba bampaye ibikoresho nizeye ko ejo cyangwa ejo bundi nzava mu kizima nkatangira kwishimira iterambere igihugu cyacu kigezeho.”
Imibare iheruka gutangazwa na REG igaragaza ko mu gihugu hose abafite amashanyarazi basaga 53% ariko intego ikaba ari uko umwaka wa 2024 uzarangira buri muturarwanda agerwaho n’amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO