Hindura Cedric, Shyaka Francis, Hagenimana Henry Kenny, Isingizwe Milka na Mugabo Patricie bagiye kwiga gutwara indege mu ishami rya Kaminuza ya Kent State ryigisha ibijyanye n’indege, nyuma yo gutoranywa mu bakandida 2600.
Kaminuza ya Kent State iherereye mu Mujyi wa Kent muri Leta ya Ohio. Yasobanuye ko aba banyeshuri batangiye amasomo ya rusange mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, batangira kwiga gutwara indege tariki ya 1 Kamena.
Ku wa 3 Kamena, ku kirere gikeye, buri wese yabanje gusuzuma indege nto yo mu bwoko bwa Cessna yagombaga gutwara, yinjiranamo n’umwarimu umuyobora, batangira urugendo rw’iminota 30.
Byari ibyishimo by’ikirenga n’ishema ryinshi ku bandi Banyarwanda bari bagiye kubashyigikira. Bazamuye ibendera ry’u Rwanda, babagaragariza ko imbere habo ari heza.
Nyuma yo kwandika aya mateka, Hagenimana wari ufite akanyamuneza yagize ati "Byari agahebuzo. Nishimiye kujyana indege mu kirere ku nshuro ya mbere. Ni ibintu byiza cyane. Numvaga nakunze ikirere cyaho, numvaga natindayo."
Hagenimana yakomeje ati "Mvuge iki ko turi abanyamugisha mwinshi? Twagize umugisha wo kuza hano, kwiga muri iki kigo gikomeye, kimwe mu bikomeye byigisha gutwara indege no kuba umwe muri bake batoranyijwe."
Mugabo Patricie yatangaje ko yari afite inzozi zo gutwara indege kandi ko yishimiye ko yazikabije, ubu akaba afite intego yo kuba umupilote w’umunyamwuga kandi ukomeye.
Ati "Nahoze nifuza kubikora. Nishimiye kuzaba umupilote ukomeye, umupilote ukomeye w’umugore."
Biteganyijwe ko aba banyeshuri nibarangiza amasomo, bazataha mu Rwanda, babe abapilote ba sosiyete y’igihugu ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, cyane ko ari yo yabatoranyije.
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishami rya kaminuza rishinzwe ibijyanye n’indege, Dr. Maureen McFarland, yagaragaje ko atewe ishema n’abanyeshuri b’Abanyarwanda kandi ko afite amatsiko yo kubabona batangiye akazi.
Dr. Maureen yagize ati "Banteye ishema kandi ndabishimiye. Ntegereje kubona ahazaza habo."
Hagenimana yatangaje we na bagenzi be bazakoresha neza amahirwe bahawe, batere ishema imiryango yabo, u Rwanda na Kaminuza ya Kent State iri kubaha ubumenyi bubafasha gukabya inzozi zabo.
Mu 2022 ni bwo iyi kaminuza yatangiye gukorana n’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko. Ubu bufatanye bwayifashije gushinga ishami rya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara i Kigali, abanyeshuri b’Abanyarwanda 12 ba mbere bajya kwiga muri Kent muri uwo mwaka.
Kugeza ubu, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera hafi 70 ni bo biga muri iyi kaminuza, hashingiwe kuri ubu bufatanye. Babona ibikoresho bihagije kuko iyi kaminuza ifite indege 35 yigishirizaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!