00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yoroje inka imiryango 15 yarokotse Jenoside

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 27 June 2026 saa 04:40
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yahaye imiryango 15 yo mu Karere ka Nyanza inka, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kwifatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Kamena 2026, ubwo ubuyobozi n’abakozi ba Airtel na Airtel Money Rwanda bifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Nyanza, bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 31 zihashyinguwe, banasobanurirwa amateka asharira Abatutsi bari batuye i Nyanza banyuzemo.

Nyuma yo kumenya amateka ya Jenoside yo muri aka karere ko mu Ntara y’Amajyepfo, batanze inka 15 kandi zihaka ku miryango 15 yo mu mirenge ya Nyagisozi, Ntyazo na Cyabakamyi.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu murongo wo kwibuka abishwe, ariko hanagamijwe kudaheranwa n’agahinda, hakarebwa ibikorwa byazamura imibereho y’abarokotse kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Ati “Ni ukongera kwiyibutsa ko ubumuntu bukibaho, tugafashanya. Turabizi neza ko ntacyahindura amateka, ariko igikorwa cya none kigamije kubatiza imbaraga ngo muve ku rwego rumwe mujye ku rundi mu mibereho. Mwe guheranwa n’agahinda, ahubwo tubifurije gutwaza mugana imbere.”

Aborojwe inka barimo Uwimbabazi Claver wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Kabibilizi, yavuze ko inka yahawe igiye kumuha ifumbire, amata n’amafaranga, ikanamukiza irungu.

Naho Nyirarukundo Jeannette na we wo mu Murenge wa Nyagisozi, mu Kagari ka Rurangazi, yavuze ko inka ahawe nibyara bwa mbere azishimira guhita yoroza undi muturanyi utayifite, kugira ngo na we agerweho n’ibyiza, hanyuma izindi azajya abyaza cyane cyane ibimasa, abigurishe abone amafaranga.

Umunyamabanga wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko ubufasha nk’ubu busindagiza abarokotse, asaba abahawe inka gukora uko bashoboye bagatandukana n’inkuru zo kutishobora ukundi.

Yagize ati “Mukore cyane kuko mubonye inyunganizi, mukore urugendo mushake ubwatsi n’amazi, maze izi nka zibakure mu bukene, bityo ibijyanye no kutishobora bibe indi nkuru ku miryango imaze korozwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza uungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, yashimye Airtel Rwanda yatekereje Akarere ka Nyanza, igatera ingabo mu bitugu abarokotse Jenoside b’i Nyanza.

Ati “Twashimye cyane urukundo mwatugaragarije, mugahitamo akarere kacu, mukongera kunezeza abarokotse. Dutewe ishema no kwishimana na bo, amarangamutima yabo ni menshi. Mu muco wacu inka ni ikimenyetso cy’ubukire, icyizere cy’ubuzima ndetse n’umugisha mubifuriza.”

Ubuyobozi bwa Ibuka bwatangaje ko buri mwaka ibigo bitandukanye mu Rwanda byoroza inka ziri hagati ya 700 na 1000 ku batishoboye barokotse, gusa uyu mwaka wa 2026 wo ukazagira umwihariko kuko bigaragara ko zizarenga 1000 kubera agaciro gahunda yo gufashisha abatishoboye inka isigaye ifite.

Visi Meya w'Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza muri Nyanza, yashimye Airtel Rwanda yahisemo kwifatanya n'abarokotse Jenoside
Abakozi ba Airtel Rwanda batewe intimba n'amateka ya Jenoside yabereye mu bice bitandukanye bya Nyanza
Uwimbabazi Claver uri mu bagabiwe yavuze ko inka yahawe izamumara irungu
Umuyobozi w’ishami ry'imiyoborere myiza mu Karere ka Nyanza, Kayigambire Théophile, yaganirije amateka ya Jenoside abakozi ba Airtel Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko batekereje iki gikorwa cyo koroza abarokotse Jenoside hagamijwe kubongerera imbaraga zo kwiteza imbere
Umunyamabanga wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yasabye aborojwe inka, guharanira kutazasubira mu buzima bwo kutishobora ukundi
Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwageneye umusanzu urwibutso rwa Nyanza ufasha mu gukomeza kurwitaho
Nyirarukundo Jeannette na we wo mu Murenge wa Nyagisozi yahawe inka izamufasha kubona amafaranga
Abakozi ba Airtel Rwanda basobanuriwe amateka ya Jenoside by'umwihariko ku byabereye i Nyanza
Inzego za Ibuka, Akarere ka Nyanza n'iz'umutekano zari zitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Izi nka zorojwe abarokotse bo mu mirenge ya Ntyazo, Nyagisozi na Cyabakamyi
Inka zatanzwe na Airtel Rwanda zose zirahaka
Bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 31 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza
Igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uhabwa agaciro n'Abanyarwanda ndetse n'ibigo byo mu Rwanda
Abakozi ba Airtel Rwanda batuye indabo abishwe baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ruri i Busasamana
Abakozi ba Airtel Rwanda bunamiye imibiri ishyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza
Bamwe mu borojwe inka bavuze ko zigiye kubahindurira ubuzima
Abayobozi ba Airtel Rwanda basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe i Nyanza
Ababyeyi bagabiwe bavugije impundu bashimira Airtel Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages