Bunyoni afunzwe kuva muri Mata 2023, aho yahamijwe ibyaha bitandukanye birimo kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu no kugambirira kwica Umukuru w’Igihugu.
Ikinyamakuru SOS Burundi, gishingiye ku makuru kivuga ko cyahawe n’abashinzwe umutekano, cyatangaje ko aho Bunyoni afungiwe hakorerwa isaka kuva muri Nyakanga 2023.
Abo mu nzego z’umutekano bavuga ko hagati y’Ugushyingo 2023 na Mutarama 2024, aho Bunyoni afungiwe hamaze gukorerwa isaka inshuro eshatu.
Mu isaka riheruka kuri uyu wa 30 Mutarama 2024 ni bwo aho Bunyoni afungiwe hafatiwe izi telefone, ariko ku zindi nshuro bivugwa ko nta gikoresho abashinzwe umutekano bahabonye.
Urukiko rw’Ikirenga rwakatiwe Bunyoni igifungo cya burundu, runategeka ko imitungo yose afite mu gihugu igurishwa. Gusa yajuriye asabwa kugirwa umwere, agafungurwa,



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!