00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahazaza ha Afurika hazagenwa n’Abanyafurika ubwabo- Amb Nduhungirehe abwira abofisiye bakuru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 May 2026 saa 08:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko ibibazo byugarije Afurika bizakemurwa n’abanyafurika ubwabo kandi ko mu gihe umutungo kamere wayo wakoreshwa neza, waba moteri y’iterambere rirambye ryayo aho kuba inkomoko y’amakimbirane n’umutekano muke.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026, ubwo yaganiraga n’Abasirikare bakuru bo mu bihugu bitandukanye bari kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, amasomo ajyanye n’imiyoborere ya gisirikare ‘Senior Command and Staff Course.

Abo banyeshuri bagize icyiciro cya 14 bagiye gusoza amasomo yabo, baganirijwe ku ngingo zirimo izirebana n’uburyo ibihugu bya Afurika bishobora kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ku nkunga z’amahanga zizana n’akaboko kayo mu miyoborere y’ibihugu no kubyaza umusaruro umutungo ibihugu bya Afurika byifitemo.

Yakomeje ati “Ukwivanga kw’amahanga mu bibazo bya Afurika no gucunga umutungo kamere mu kugera ku iterambere rirambye ni ingenzi cyane, tugomba kubyitaho muri iki gihe hari ibibazo bya Politiki bishingiye ku turere.”

Yongeyeho ati “Reka mbivuge neruye. Ahazaza ha Afurika hagomba kugenwa n’Abanyafurika. Ukwivaga kw’amahanga byaba mu bya politiki, ubukungu n’igisirikare byagiye bitsikamira iterambere ryacu.”

Nduhungirehe yavuze ko umutungo kamere wa Afurika ukoreshejwe neza wayigirira akamaro.

Ati “Umutungo kamere wa Afurika uramutse ukoreshejwe neza, mu mucyo kandi mu buryo bufite intego, waba moteri y’iterambere rirambye aho gukongeza amakimbirane.”

Nduhungirehe yerekanye ko ibihugu bya Afurika bishyize hamwe, bishobora kugera kuri byinshi kandi bigamije iterambere ryabyo.

Yavuze ko byamaze kugaragara ko amategeko mpuzamahanga atubahirizwa na bamwe kandi bamaze igihe basaba abandi kuyubahiriza, aho usanga abanyambaraga ari bo bafata ibyemezo.

Yashimangiye ko kugira ngo Afurika igere ku rugero rwo gukoresha umutungo ifite mu guharanira ukwigira kwayo, hakenewe imikoranire n’ibihugu bigize umugabane.

Ati “Dukeneye ubufatanye, dukeneye uko gukorera hamwe, haba mu bikorwa bya gisirikare cyangwa ku iterambere ryacu. Birasaba ko Abanyafurika duhindura imitekerereze, kubera ko kimwe mu byo duhura na byo bikomeye ni ibijyanye n’imitekerereze.”

Yerekanye kandi ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu mikoranire n’abafatanyabikorwa babyo mu bwubahane nubwo hakiri imbogamizi zo kubigeraho.

Ati “Turacyafite urugendo rurerure rwo kugenda, byagaragaye ko nubwo dushaka gukora impinduka muri Afurika Yunze Ubumwe, haracyari imbaraga zikomeza kubisubiza inyuma, kubera uko kwivanga kw’ibihugu by’amahanga mu miyoborere y’ibihugu byacu.”

Yagaragaje ko kuba umugabane wa Afurika ufite ibyangombwa byose nkenerwa ariko ukaba utagera ku iterambere, bidakwiye gushyirwa ku bandi ahubwo Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye kwinenga no gufata icyemezo cyo kwishakamo ibisubizo birambye no guharanira impinduka zifatika.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, na we yagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika igire uruhare mu kwishakira ibisubizo ku bibazo by’umutekano wayo.

Yagaragaje uko u Rwanda rwatereranywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ibihugu bikomeye n’Umuryango Mpuzamahanga warashoboraga gukumira ntibe cyangwa igahita ihagarikwa.

Ati “Ibyo byagaragaje ko nta wushobora kutwitaho nk’uko twabyikorera twebwe ubwacu.”

Ibihugu bya Afurika byasabwe kubaka ubushobozi bw’imbere mu gihugu, kubyaza umusaruro umutungo kamere, guteza imbere imibereho y’abaturage no gushora cyane mu baturage.

Hagaragajwe kandi ko ukwivanga kw’ibihugu by’amahanga mu miyoborere y’ibihugu bya Afurika atari bishya kuko bihera mu bihe by’ubukoloni, bikaba bigikomeje kugenda bifata indi ntera kandi byahinduye n’imiterere.

Ibihugu byo hanze ya Afurika, bishaka kuyigiramo ijambo kubera impamvu nyinshi zirimo izishingiye ku mutungo kamere, kuba ari umugabane ugifite umubare munini w’urubyiruko, kuba ukigaragaramo ibyuho byo kumeneramo n’inyungu z’ibyo bihugu ubwabyo.

Abatanze ibiganiro batandukanye berekanye ko muri iki gihe, umugabane wa Afurika hari amakimbirane mu bihugu 15 bitandukanye byo muri Afurika.

Ibyo bigira uruhare mu gutuma ibihugu bigira umutekano muke, kudindira mu iterambere ry’ubukungu, imiyoborere idahamye kandi ihindagurika ndetse no kutabyaza umusaruro umutungo kamere ibihugu bifite.

Hagaragajwe ko nubwo hari amategeko mpuzamahanga, usanga atubahirizwa uko bikwiye iyo bigeze kuri Afurika ahubwo buri wese aba areba ndetse yita cyane ku nyungu ze kurusha inyungu z’Abanyafurika.

Abofisiye bakuru bari kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama baganirijwe ku bibazo birebana na Afurika n'uburyo yakwishakamo ibisubizo
Abari kwiga mu cyiciro cya 14 barimo abasirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda n'ibindi bihigu bitandukanye
Hagaragajwe ko nubwo hari amategeko mpuzamahanga, usanga atubahirizwa uko bikwiye
Hagaragajwe ko mu gihe Afurika yasenyera umugozi umwe yagera ku ntego
Ibihugu bya Afurika byasabwe kubaka ubushobozi bw’imbere mu gihugu
Abatanze ikiganiro bagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite iby'ibanze ariko ubura guhindura imitekerereze
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ahazaza ha Afurika hari mu biganza by'abanyafurika ubwabo
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Senior Command and Staff College (RDF SCSC), Brig Gen Andrew Nyamvumba
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Afurika idakwiye kugereka umutwaro wayo ku bandi
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo, Brig Gen Patrick Karuretwa, ni we wayoboye ikiganiro cya mbere
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yerekanye ko kwishakamo ibisubizo ari cyo cy'ingenzi
Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano Wizeye James, yerekanye ko hakiri urugendo ku bihugu bya Afurika
Umunyamategeko Kabasinga Florida yagaragaje uko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa n'ibyari bikwiye gushyirwamo imbaraga
Abofisiye bakuru basabwe kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by'ibyemezo Afurika ifata bigamije kuyiteza imbere

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages