00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahavaga toni ebyiri ahakura 10: Mugabushaka wiyeguriye ubuhinzi bw’ibigori bugezweho

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 25 August 2026 saa 04:51
Yasuwe :

Mugabushaka Jean Pierre, umuhinzi w’intangarugero uhinga ibigori utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, mu Kagari ka Kabeza, avuga ko ubuhinzi bw’imbuto izwi nka H628 yamuteje imbere ku buryo aho yakuraga toni ebyiri asigaye ahakura 10.

Yavuze ko H628 ituburwa na Kenya Seeds Company Rwanda Ltd yamuzahuye, umusaruro yakuraga kuri hegitari imwe wikuba inshuro eshanu, kuko mbere agihinga imbuto ya gakondo nta musaruro ushimishije yabonaga.

Ibi yabigarutseho ubwo yasangizaga abahinzi bagenzi be inyungu yabashije kuvana mu buhinzi bw’ibigori bugezweho.

Ati “Mbere twahingaga ibigori bya gakondo [Nyirakagori] twaba twejeje ntitugeze ku musaruro wa toni ebyiri kuri hegitari, na je guhura na Kenya Seeds Company Rwanda Ltd, itubura imbuto bampa imbuto nziza ya hybrid (H628) irera cyane ku buryo kuri hegitari nsigaye nsarura hagati ya toni 8 - 10.’

Akomeza avuga ko iyi mbuto igira ibigori birebire cyane, ku buryo iyo byeze ibiti byabyo na byo bibabyarira umusaruro, aho babikoresha mu guhembera ibishyimbo by’imishingiriro, bikanamuha ubwatsi bw’amatungo.

Mugabushaka umaze imyaka itanu ahinga ubu bwoko bw’ibigori bwa H628, avuga ko bumaze kumugeza ku iterambere, aho yatangiye ubucuruzi bw’inyongeramusaruro atangiza.

Yatangije igishoro cya miliyoni 10 Frw, uyu zimaze kuba miliyoni 18 Frw, ndetse amaze kugura amasambu atatu yo kwaguriraho ubuhinzi bwe, afite agaciro ka miliyoni 25 Frw.

Ati “Ikigori n’igihingwa kirwanya inzara, ntiwaburara ugifite, njye cyarangaburiye kintungana n’umuryango wanjye w’abana batanu n’umugore, abana banjye harimo abishyuriwe amashuri ya kaminuza n’ubuhinzi bw’ikigori, kandi mbere twarahingaga tugasarura umusaruro udashimishije.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, (RICA), Hakizumurame Xavier, mu kiganiro na IGIHE yamaze Abanyarwanda impungenge kuri iyi mbuto y’ibigori ya H628, avuga ko basanze yujuje uburiranenge, babona kuzandika mu mbuto zemerewe gutuburirwa mu Rwanda.

Akomeza avuga ko kugira ngo imbuto runaka yemererwe gutuburirwa mu Rwanda bagenzura nimba amabwiriza aba yarashyizweho na Leta kugira ngo imbuto izajye ku isoko yujuje ubuziranenge.

Ibigori ni igihingwa gikomeje guteza imbere Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages