00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahantu icumi ho gusohokera i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 November 2023 saa 06:42
Yasuwe :

Kigali nziza ituje kandi isukuye! Umuntu wese wakandagiye muri uyu murwa nta kabuza ni ibi awuvugaho kuko baba Abanyarwanda n’abahanyamahanga ntawe utirahira ubwiza bwawo.

Uyu ni umwe mu Mijyi myiza ku mugabane wa Afurika ari na cyo gituma uwawugezemo atifuza gutaha bitewe n’ibyiza bitandukanye yawusanzemo, byatumye arushaho kuryoherwa n’ubuzima.

Kigali yamaze gutera imbere ku buryo abashaka gutembera babona amahitamo atandukanye bitewe n’ibyifuzo byabo kuva ku bakunzi b’umuziki, amafunguro, imikino n’ibindi.

IGIHE yateguye urutonde rw’ahantu icumi hagezweho ho gusohokera muri Kigali, ushobora kujyayo ukishimana n’abawe.

Atelier du Vin

Ahantu heza hari umutuzo wirebera ubwiza bwa Kigali ni kuri Atelier du Vin; niho honyine ushobora kunywera umuvinyo ukakugwa neza kubera ubwiza bwaho.

Aha ni hamwe mu hantu ho ku rwego rwo hejuru. Ni Rwandex ahasanzwe hakorera Akagera Motor. Usohokeye kuri Atelier du Vin ahabwa serivisi zitandukanye zirimo amafunguro y’ubwoko butandukanye, ibinyobwa byiganjemo imivinyo n’ibindi.

Atelier du Vin itegura ibikorwa bitandukanye bituma abayigana barushaho kuryoherwa ku wa Gatandatu aho Dj Marnaud ndetse na Sunday Brunch iririmbamo Umutoni Milly.

Ubwiza bwa Atelier du Vin butuma urushaho kuruhuka mu mpera z'icyumweru

Shooters Lounge Kigali

Abakunzi b’ibirori i Kigali barabizi neza ko kuri ubu nta handi wabyinira umuziki mwiza atari Shooters, iherereye Kimihurura imaze iminsi izana abahanzi mpuzamahanga nka Davido, Patoranking, King Promise n’abandi.

Muri Shooters hamenyerewe mu kuba haryoshya ‘weekend’ binyuze mu ba-Dj batandukanye bahavanga umuziki, Karaoke iba ku wa Gatatu ndetse no gutegura amafunguro n’ibinyobwa byiza.

Shooters itaramirwamo n'ibyamamare mpuzamahanga

Boho

Ku bantu bashaka gusangira amafunguro ahantu hatuje kandi hafite ubwiza buhebuje bajya kuri Boho, iyi ni restaurant iherereye ku Kimihurura ifasha abantu gusangira bishimana banareba ubwiza bwa Kigali.

Boho imaze kwamamara kubera ‘Business Brunch’ yaho igizwe n’amafunguro y’ubwoko butandukanye.

Iyo uri Boho ufata umuvinyo wirebera ubwiza bwa Kigali
Boho ifite ubwiza bukurura benshi

Inferno Lounge Bar & Restaurant

Inferno Lounge Bar & Restaurant ni hamwe mu hantu hagezweho ho kujya mu gihe ushaka kuryoherwa n’umuziki uvangwa n’aba-Dj batandukanye bo mu Rwanda ndetse usabana n’ibyamamare bihasohokera.

Ni akabari gaherutse kwimukira Kimihurura, kakaba kamwe mu tuzwiho kugira umwihariko wo gusohokeramo ibyamamare, igikoni ndetse n’umuziki ku mahitamo ya buri wese.

Pili Pili Rwanda

Buri Cyumweru kuri Pili Pili iherereye Kibagabaga, haba hari umuziki mwiza uvangwa na Dj Marnaud na Dj Sharon&Higa, uherekejwe n’amafunguro n’ibinyobwa byiza bifasha abahasokoye kwidagadura.

Kultura Fine dining Restaurant

Abantu bakunda indyo zo muri Aziya ntibakwiye gutangwa na Kultura Fine dining Restaurant, kuko ni hamwe mu hantu hagezweho; ni Kibagabaga hamamaye kubera umwihariko w’amafunguro yaho.

Kultura Fine dining Restaurant ni hamwe mu hantu hasa neza ho gusohokera i Kigali

Maison Noire Bar & Restaurant

Buri muntu wese ukunda gusohokera ahantu hashyushye, byanze bikunze asohokera kuri Maison Noire Kicukiro, kuko haba hari umuziki mwiza uvangwa na Dj bloww, Dj Kalim n’abandi ndetse hihariye kuba herekana imikino itandukanye.

Maison Noire Kicukiro abakunzi b'ibirori i Kigali niho basohokera

The Green Lounge Kigali

The Green Lounge Kigali na ho ni hamwe mu hantu heza abantu bashaka kuryoherwa na weekend cyangwa n’indi minsi bakwiye kujya kuko haba hari ibyishimo bisendereye kuva ku wa Kane kugeza mu yindi minsi y’impera z’icyumweru.

Haba hari imiziki myiza ivangwa na Dj Brianne, Dj Philpeter hari na Miss Muyango n’ibindi byamamare bitandukanye.

Usibye gutanga serivisi nziza kandi The Green Lounge iteguye no mu buryo bushimisha abahasohokeye

Koza Bistro

Abakunzi b’indyo zo muri Afurika bashyizwe igorora na Kozo Bistro iherereye Kimihurura, usibye amafunguro kandi haba hari n’imiziki myiza ivanga na Tricky, Dj Brianne n’aba-hoste nka Xinda, Joxy Parker n’ibindi byamamare.

Koza yamamaye kubera gutanga amafunguro y'ubwoko butandukanye
Koza iherereye Kimihurura; abahasohokeye bahabwa serivisi zitandukanye

Bicu Lounge

Bicu Lounge yahinduye uburyo bwo kwidagadura i Kigali binyuze mu bikorwa bitandukanye by’udushya igenda izana bituma abantu bahasohokeye barushaho kuryoherwa.

Ibi birimo Karaoke aho n’abakiliya bahabwa umwanya wo kuririmba ndetse n’igikorwa itegurana na ‘Paints&Sip Kigali’ aho buri muntu ashobora gushushanya yishimisha.

Bicu Lounge ni hamwe mu hantu hagezweho ho gusohokera mu Mujyi wa Kigali
Bicu itegura karaoke n'abakiliya bisangamo
Bicu ihafatantije na Paints & Sip Kigali bafasha abantu gushushanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages