Ni ibihembo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yageneye abamurikabikorwa bitwaye neza kurusha abandi muri rusange, aho bagiye bahabwa ibikombe by’ishimwe n’impamyabushobozi.
Gusa ku bagore n’urubyiruko by’umwihariko bagenewe ishimwe ariko riherekejwe n’amafaranga azabafasha mu kuzamura ibyo basanzwe bakora.
Urubyiruko n’abagore bahembwe bakora ibikorwa bigira uruhare mu guhanga udushya kandi ibyo bakora bikaba bikomeje kwaguka. Hahembwe abagize imyanya ibiri ya mbere aho uwa mbere yahawe ibihumbi 600 Frw uwa kabiri ahabwa ibihumbi 400 Frw.
Mutoni Goodluck wahawe igihembo nk’uwabaye uwa mbere, afite ikigo cyitwa ‘Goodness of God’ gitunganya amavuta avura imvuvu aba akozwe mu bihingwa. Yemeje ko agiye guteza imbere umushinga we ndetse agahaza isoko ry’abamugana.
Ati “Njye nkora amavuta atandukanye mu bihingwa bitandukanye, icyo aya mafaranga agiye kumfasha ni uguhaza isoko ryanjye kandi nizeye ko n’abakiriya bazakomeza kwiyongera”.
Nyirazigama Marie Claire asanzwe akora imyenda aborozi b’inzuki bifashisha byamufashije guhembwa nk’uwa kabiri mu cyiciro cy’abagore na we yasobanuye ibyo akora n’icyo bizamarira umuryango mugari muri rusange.
Ati “Imurikabikorwa ryandemyemo icyizere, kuko nk’ubu ndumva ubutaha bizatuma mbasha kumurika ibiruta ibyo nakoze.”
Yongeyeho ko imurikabikorwa ryamuhaye umwanya wo kumenyana n’abantu benshi, bibaza icyo iyo myambaro imara ndetse anabasobanurira byo akora anabarangira aho akorera ku babyifuje.
Umunyamabanga Mukuru w’ikigo gikora ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi cyitwa Agriresearch Unguka Niyigena Violette yavuze ko nk’urubyiruko ibyo bakora biharanira kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda kandi ko igihembo bahawe cyabateye imbaraga.
Ati “Mu bijyanye no kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda, tubikora cyane ku gihingwa cy’ibirayi, aho uyu munsi twakoze umugati wo mu birayi n’amandazi yo mu birayi tugamije kugabanya kwinjiza mu Gihugu ibiva mu mahanga.”
“Ibyo birayi kandi ntabwo tubikoresha ngo abantu babure ibyo barya kuko n’ubundi duhera hasi twongera umusaruro tukanakorana n’abahinzi.”
Iki kigo ku nshuro ya gatatu cyahembwe nk’icya mbere mu bushakashatsi bwakorewe mu ishami ryacyo ry’ubushakashatsi ryiga ku ubuhinzi bubungabunga ibidukikije ndetse n’iyangirika ryabyo rizwi nka AGRIPI.
Agriresearch Unguka ikorera mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu, Burera ndetse na Kirehe, igakorana n’abahinzi barenga ibihumbi 13 bateganya kongera umubare wabo binyuze mu kwagurira ibikorwa byabo mu Gihugu hose.
Abahembwe bose ariko icyo bahurizaho ni guteza imbere ibyo bakora bagahaza isoko ry’imbere mu Gihugu, bagaha akazi abandi kandi bagatanga umusanzu mu kongera ibikorerwa mu Rwanda bizatuma ibitumizwa mu mahanga bigabanuka.
Ikindi urubyiruko ruhurizaho ni ugushishikariza bagenzi babo gutinyuka imyuga y’ubuhinzi n’ubworozi kuko irimo amahirwe y’akazi kandi y’ingenzi cyane mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!