00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo yemeje ko abandi basirikare bayo bane bapfiriye muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 January 2025 saa 02:49
Yasuwe :

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko abandi basirikare bacyo bane kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, bapfiriye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gisirikare cyasobanuye ko batatu muri aba basirikare bishwe n’igisasu ubwo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari bahanganye n’ihuriro ry’ingabo za RDC hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

Undi musirikare wa Afurika y’Epfo wapfuye, nk’uko iki gisirikare cyakomeje kibisobanura, ni umwe mu baherutse gukomerekera ku rugamba rwabaye mu minsi itatu ishize.

Afurika y’Epfo kuva tariki ya 23 Mutarama, imaze gutakariza abasirikare 13 ku rugamba rwo mu burasirazuba bwa RDC.

Mu itangazo igisirikare cy’iki gihugu cyaherukaga gusohora tariki 25 Mutarama, cyari cyasobanuye ko abasirikare bacyo 9 ari bo bari bamaze gupfa. Barimo barindwi bari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo na babiri bari mu bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ingabo za Afurika y'Epfo zafashije iza RDC kurinda Goma ariko byarangiye zose zitsinzwe na M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages