AIF izwi mu gukora ifu zikungahaye ku ntungamubiri zirimo Nootri Mama, Nootri Toto, Nootri Qwik na Nootri Family.
Mu itangazo uru ruganda rwashyize hanze, rwatangaje ko rwifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye, rubasaba gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta zirimo gukaraba intoki no kwirinda kujya ahari abantu benshi baguma mu ngo.
Bagize bati “Kubahiriza amabwiriza duhabwa n’ inzego za leta ni uburyo bwo kwirinda Coronavirus no kuyikumira. Twifatanyije n’abagizweho ingaruka zikomeye n’ iyi virusi.”
Iyo sosiyete yatanze nimero zakwifashishwa abantu bahamagara kugira ngo bagezweho ibicuruzwa ari zo +250 783 682 217, kandi bizeza ko ibyo bicuruzwa bizakomeza kuboneka mu maguriro muri Kigali.
AIF yashimye ubwitange bw’abaganga n’abandi bose bari kugira uruhare mu guhashya COVID-19.
Bati “Turashimira ubwitange bw’abaganga bari gutabara ubuzima, abashinzwe inzego z’ubuzima bari gutanga ibiribwa ku batishoboye n’abacuruzi bari gukora uko bashoboye ngo ibicuruzwa bikomeze biboneke kuri buri wese.”
Uruganda AIF rwashinzwe mu 2017 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ibigo by’imari birimo Icy’Abaholandi cyita ku Buzima (Royal DSM), Banki y’Iterambere y’Abaholandi (FMO), Ikigega Nterankunga cy’Abongereza (CDC) n’Ishami rya Banki y’Isi ryita ku Ishoramari, IFC.
Rukora ifu y’igikoma y’ubwoko butandukanye irimo Nootri Toto igenewe abana barengeje amezi atandatu, Nootri Mama igenewe abagore batwite n’abonsa, Nootri Family igenewe umuryango wose, na Nootri Qwik ikungahaye ku ntungamubiri itekwa mu gihe cy’iminota ibiri igikoma kikaba kibonetse.



TANGA IGITEKEREZO