Ku wa 25 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko P5 iri kwifatanya n’ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Kanyuka yagize ati "Leta ya Kinshasa ikomeje kwagura ihuriro rya gisirikare ryayo. Kinshasa yongereye abarwanyi b’umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi (FDNB)."
AFC/M23 yatangaje ko P5 n’imitwe y’ingabo biri gukorana byagabye igitero ku bitaro bikuru bya Minembwe ku gicamunsi cyo ku wa 25 Kamena, biba ubwa kabiri bibikoze mu masaha 24 ashize, hapfa abasivili benshi, hangirika byinshi.
Yamenyesheje abatuye muri Minembwe no mu bice bihana mbibi ko mu gihe bari kugabwaho ibitero, irakomeza kubarwanirira no kubungabunga umutekano wabo, ihagarike igerageza ryose rigamije kubatsemba, kubamenesha no kubatera ubwoba.
P5 yubakiye ku mitwe ya politiki itanu irwanya Leta y’u Rwanda irimo RNC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na RUD-Urunana, Nyamwasa akaba umuyobozi wayo mu rwego rwa gisirikare. Mu myaka yashize, iri huriro ryigeze gukorera mu burasirazuba bwa RDC, rihategurira ibitero.
Iri huriro ryatangiye gucika intege ubwo Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari ushinzwe ibikorwa byaryo bya gisirikare, akanagira uruhare rukomeye mu gushaka abarwanyi bashya mu karere, yafatirwaga muri RDC mu 2019 akoherezwa mu Rwanda.
Nyuma y’ifatwa ry’abarwanyi ba RUD-Urunana bagabye igitero mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, P5 ntiyongeye kuvugwa cyane, ndetse byacaga amarenga ko ishobora kuba yarazimye, ariko mu mwaka ushize yubuye umutwe.
Visi Perezida w’umutwe wa MDRP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, Alexis Mugisha Nkurunziza, mu Ugushyingo 2025 yatangarije IGIHE ko abarwanyi bake ba P5 basubiye muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bakorane na Leta ya RDC.
Nkurunziza yasobanuye ko abarwanyi ba P5 basubiye muri RDC babifashijwemo na Leta y’u Burundi yahigiye gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwabo.
Icyo gihe yavuze ko abarwanyi bake ba P5 bamaze kugera mu gace ka Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe abandi bakiri mu Burundi, kandi ko bari bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi.
Ati "Amakuru ava mu nzego zizewe kandi ziyakurikirana umunsi ku wundi avuga ko ingabo za P5 atari nyinshi cyane ariko zitari nke zo kugira nabi. Ziri mu misozi miremire ariko zambaye impuzankano y’Abarundi, izindi zikaba zitorezwa i Burundi."
Ikigaragara ni uko P5 yafashe igihe kirekire cyo kwisuganya, kuko mu biganiro Kayumba n’abo bakorana banyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, bagaragaje ko bagifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubu muri RDC no mu Burundi hari gukorera imitwe myinshi ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, irimo FDLR, P5, CNRD-FLN na RUD-Urunana. Imyinshi muri yo iyoborwa n’abamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!