00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kwitega mu biganiro bihuza AFC/M23 na RDC byongera gutumizwa mu Busuwisi (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 June 2026 saa 11:16
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, n’Ihuriro rya AFC/M23 byongeye gutumizwa mu biganiro bigamije gushaka igisubizo kirambye ku ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Ni ibiganiro biri kubera mu Busuwisi kubera ikibazo cy’intambara yo muri Iran, yagize ingaruka kuri Qatar nk’umuhuza.

Nubwo impande zombi zongeye guhabwa ubutumire bwo kujya mu biganiro, ibyari byemeranyijwe mu biganiro biheruka kuba guhera tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026 ntabwo byashyizwe mu bikorwa nk’uko byari byemeranyijweho.

Leta ya RDC yari yemereye abahuza ko itazongera kugaba ibitero bihitana abasivili ariko kuri ubu mu bice bitandukanye igaba ibitero bya drones mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage kandi bikanatwara ubuzima bw’abasivili abandi bagakomereka.

Impande zombi zari zemeranyije agahenge no korohereza ibikorwa by’ubutabazi ariko nta gahenge kigeze kabaho kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi n’ingabo bifatanyije bwakomeje kugaba ibitero.

Hari kandi ibijyanye no gufungura imfungwa na byo bitakozwe, n’ibindi bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono.

Umusesenguzi Tite Gatabazi yagaragaje ko kuba AFC/M23 yajya muri ibi biganiro yatumiwemo nubwo ibyabanje bitatanze umusaruro wari witezwe, bifite inyungu nyinshi zo kongera kwereka umuhuza ko hari ibyo impande zombi zemeranywa ntibishyirwe mu bikorwa no gusaba ko urundi ruhande rubazwa impamvu rutabyubahiriza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages