00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR yakebuye abaririmbyi bayo batanga ubutumwa bucagase kuri Jenoside

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 7 June 2026 saa 06:26
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa mu Itorero rya ADEPR, Twagirayezu Théogène, yasababye amakorali n’abayafasha guhimba no gutunganya indirimbo, kujya bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwumvikana neza, aho gusa n’abakikiye.

Yavuze ko bagomba kubikora kugira ngo ubutumwa bugere ku bakirisitu bose cyane cyane abakiri bato n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu ugere ku kigero gikwiye.

Ibi yabigarutseho ku wa 06 Kamena 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari abakozi n’abakirisitu b’Itorero ADEPR, Paruwasi ya Huye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye kuri GS Matyazo, ahageze ibikorwa bya ADEPR hambere mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma ya Gihundwe yo muri Rusizi, i Rubavu na Nyarugenge.

Pasiteri Twagirayezu yavuze ko abahanzi b’Itorero bakwiye gukoresha impano zabo bahangira korali z’itorero indirimbo zivuga kuri Jenoside byeruye nta kubica hejuru.

Ati “Amakorali yacu ajye yatura mu ndirimbo avuge ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi kandi itazongera kubaho. Iyo uvuze ngo ntibizongere, hari umuntu ushobora kuba atumva neza icyo ushaka kuvuga. Ikindi, ubu butumwa bwo kwamagana Jenoside, dukwiye kubuhoza mu kanwa kuko icyo duhora tuvuga ni cyo duhinduka cyo. Dusabwa guhora kuvuga ko ari mbi, twerekana ububi bwayo kugira ngo buri wese yumve impamvu akwiye kuyamagana, n’aho yaturuka aho ari hose.’’

Yakomeje avuga ko kuba abakirisitu baterana bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagizwemo uruhare na bamwe mu bari abakirisitu n’abashumba ubwabyo atari ishema na gato, ahubwo biteye isoni, bityo bikwiye ko abantu banafatanya mu kubuka iguhugu binyuze mu buryo bwose burimo n’ubuhanzi bubera mu nsengero, kuko ubutumwa bwaho bugera kure.

Umwe mu bakirisitu b’Itorero ADEPR yavuze ko na we icyo kintu yajyaga akibona, byatumye ahita atekereza ko uretse umuntu mukuru wahaye muri Jenoside, ariko abakiri bato badahita basesengura ibivugwa mu buryo buboroheye, ibyatuma batabiha agaciro bikwiye.

Ati “Ni byo koko akenshi iyo uri kumva indirimbo z’amadini, biragoye kumvamo amagambo arangurura Jenoside yakorewe Abatutsi. Wumvamo ngo yari inzira y’umusaraba, ibyabaye ntibizasubire, abantu barababaye, ibyo gusa. Abahanzi bahimbira za korali, bakwiye gutobora bakavuga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bizwi ko amakorali akurikirwa cyane mu ndirimbo z’Imana, ibituma abantu bayahanga amaso n’amatwi, bityo no mu bikorwa byo kwibuka bibyongeyemo mu buhanzi bwabo byatanga umusanzu ukwiye.

Ati “Ni ukubahamagarira kujya bakora n’indirimbo zihumuriza abitabiriye ibikorwa byo kwibuka, zinanyuramo ubutumwa bukomeza abantu ariko bunasobanura neza aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubuwo bumenyi, ubushobozi n’ibikoresho barabifite, igisigaye ni ukubikora kuko izo ndirimbo tuzi ko zikurikirwa na benshi mu banyetorero, bajye bashyiramo ubwo butumwa.”

Abakirisitu ba ADEPR basabwe kwiminjiramo agafu bagatanga ubutumwa bwuzuye kuri Jenoside
Pst Twagirayezu Théogène yakebuye amakorali yo muri ADEPR ayasaba kujya akora indirimbo zisobanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi
Korali za ADEPR zasabwe kujya ziririmba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mvugo yumvikana kandi isobanura neza ibyabaye
Abaririmbyi basabwe gutanga ubutumwa bufasha abakiri bato gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages