00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR Remera yibutse abakirisitu bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 27 April 2025 saa 01:25
Yasuwe :

Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Remera, ryibutse ku nshuro ya 31 abari abakirisitu baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kwifashisha itorero mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, Aho hibukwaga abari abashumba n’abakirisitu bishwe batereranywe na bamwe mu bayobozi babo.

Igikorwa cyo kwibuka cyabanjiririjwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso kiriho amazina y’abishwe ndetse no gucana Urumuri rw’Icyizere.

Umushumba wa ADEPR - Paruwasi ya Remera, Gatanazi Justin, avuga ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo amateka mabi yaranze igihugu atazibagirana kandi urubyiruko rumenye neza impamvu yabyo.

Ati “Dushishikariza cyane urubyiruko kwitabira igikorwa kugira ngo rukurikire aya mateka. Ruhabwa inyigisho n’ubuhamya, bityo rukamenya uko byagenze hanyuma rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose.”

“Ni ngombwa ko abato bashyigikira gahunda za leta z’ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri Bibiliya na ho Yesu aravuga ngo ‘Ndabasabye kugira ngo babe umwe, rero ni yo mpamvu tugomba gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubwitorero.”

Iki gikorwa kandi kijyana na guhunda iteganyijwe yo gufasha no kubakira abatishoboye bo mu murenge wa Remera ndetse n’indi, mu rwego rwo kubashakira aho kuba no gusana amazu yabo yashaje.

Twagirumukiza Bayigamba Venuste watanze ubuhamya yavuze ko Imana yagize uruhare mu gutuma bamwe barokoka nubwo byari bigoye.

Ati “Imana yarakoze kandi yatugaragarije ugukomera kwayo. Twabonye ukuboko kwayo, nyuma ni bwo twabitekerejeho tukavuga tuti ‘Uyu ni Imana yamunkijije, aha ni yo yahanyujije.”

Urubyiruko akaba n’umukirisito wa ADEPR - Paruwasi ya Remera, Mugisha Bonheur, avuga ko iyo bagize amahirwe bakigishwa ububi bwa Jenoside n’ibyayivuyemo, bibafasha kurushaho gukaza ingamba zo guhangana n’abagoreka cyangwa abapfobya amateka y’u Rwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse mu gihe cy’iminsi 100. Muri abo harimo Abashumba ba ADEPR - Paruwasi ya Remera n’abakirisito barenga 105 bazwi neza amazina n’abandi.

Umushumba wa ADEPR - Paruwasi ya Remera, Justin Gatanazi, avuga ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo amateka mabi yaranze igihugu atazibagirana
Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'Abanyarwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, ari gushyira indabo ahari ibimenyetso birimo Amazina y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Urubyiruko rwasabwe kwitabira ku bwinshi ibikorwa byo kwibuka ariko runarushaho kwirinda amacakubiri
Abayobozi batandukanye bashyize indabo ahari amazina y'abakirisitu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yavuze ko igihugu gifite ubuyobozi bwiza bityo ibibi byose nka Jenoside bitazongera
Abakirisitu b'itorero ADEPR - Paruwasi ya Remera bavuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwanya mwiza wo gushimangira ubumwe bwabo
Chorale Amahoro yaririmbye indirimbo z'ihumure
ADEPR Remera yibutse abakirisito bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, ari gucana urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .