Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, Aho hibukwaga abari abashumba n’abakirisitu bishwe batereranywe na bamwe mu bayobozi babo.
Igikorwa cyo kwibuka cyabanjiririjwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso kiriho amazina y’abishwe ndetse no gucana Urumuri rw’Icyizere.
Umushumba wa ADEPR - Paruwasi ya Remera, Gatanazi Justin, avuga ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo amateka mabi yaranze igihugu atazibagirana kandi urubyiruko rumenye neza impamvu yabyo.
Ati “Dushishikariza cyane urubyiruko kwitabira igikorwa kugira ngo rukurikire aya mateka. Ruhabwa inyigisho n’ubuhamya, bityo rukamenya uko byagenze hanyuma rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose.”
“Ni ngombwa ko abato bashyigikira gahunda za leta z’ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri Bibiliya na ho Yesu aravuga ngo ‘Ndabasabye kugira ngo babe umwe, rero ni yo mpamvu tugomba gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubwitorero.”
Iki gikorwa kandi kijyana na guhunda iteganyijwe yo gufasha no kubakira abatishoboye bo mu murenge wa Remera ndetse n’indi, mu rwego rwo kubashakira aho kuba no gusana amazu yabo yashaje.
Twagirumukiza Bayigamba Venuste watanze ubuhamya yavuze ko Imana yagize uruhare mu gutuma bamwe barokoka nubwo byari bigoye.
Ati “Imana yarakoze kandi yatugaragarije ugukomera kwayo. Twabonye ukuboko kwayo, nyuma ni bwo twabitekerejeho tukavuga tuti ‘Uyu ni Imana yamunkijije, aha ni yo yahanyujije.”
Urubyiruko akaba n’umukirisito wa ADEPR - Paruwasi ya Remera, Mugisha Bonheur, avuga ko iyo bagize amahirwe bakigishwa ububi bwa Jenoside n’ibyayivuyemo, bibafasha kurushaho gukaza ingamba zo guhangana n’abagoreka cyangwa abapfobya amateka y’u Rwanda.
Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse mu gihe cy’iminsi 100. Muri abo harimo Abashumba ba ADEPR - Paruwasi ya Remera n’abakirisito barenga 105 bazwi neza amazina n’abandi.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!