Ni raporo y’igihembwe cya kabiri cy’ingengo y’imari ya 2024, ikorwa na NISR ku byiciro byose by’amashuri mu Rwanda, ikaba yaragaragaje ko abize amashuri makuru na kaminuza ari bo bake mu kwitabira ubuhinzi.
Ni imibare yagaragajwe hashingiwe ku bihingwa bigemurirwa amasoko ndetse n’ibihingwa bifasha umuryango mu mibereho yawo ya buri munsi.
Aha ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko imibare y’abarangije za kaminuza n’amashuri makuru ikiri ku kigero cyo hasi kuko mu biribwa bigemurwa ku masoko usanga bari ku kigereranyo cya 0,4% binangana n’abagira uruhare mu buhinzi bwo kwihaza mu biribwa mu ngo.
Aha imibare igaragaza ko aba barutwa cyane n’abize amashuri y’ibyiciro byo hasi nk’ayisumbuye gusa, aho usanga bari ku kigero cya 1,9%. Ni mu gihe bose bayobowe n’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri makuru kuko bo bangana na 3,4% mu kugira uruhare mu buhinzi.
Iki kigereranyo cy’imibare y’abize za kaminuza mu kugira uruhare mu buhinzi mu Rwanda cyasubiye inyuma ugereranyije n’imyaka yashize kuko usanga mu myaka yatambutse hari aho cyari hejuru ariko bikongera bigasubira inyuma. Urugero nka 2023 abize kaminuza n’amashuri makuru bari ku kigereranyo cya 0.5% ariko uyu mwaka imibare yasubiye inyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!