Abarwanyi ba M23 binjiye muri uyu mujyi mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025, birukana ihuriro ry’ingabo za RDC ryahanganaga na bo, ribakumira ngo batawufata.
Umwe mu basirikare ba RDC baganiriye na IGIHE, yasobanuye ko yahunze bitewe n’uko batsinzwe, no mu gihe bagerageje guhungira mu kigo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), zikabyanga.
Yagize ati “Naje hano kubera intambara iri kubera i Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru. Nanyuze mu nzira itemewe. Twageze kuri MONUSCO kugira ngo twinjire mu kigo, barabyanga. Nta buryo bwari buhari bwo kwinjira muri MONUSCO, nta n’ubwo kwinjira mu kibuga cy’indege. Nta mahitamo twari dufite, ni yo mpamvu nageze hano.”
Uyu musirikare yasobanuye ko abasirikare bose bakoreraga mu mujyi wa Goma bari birundiye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma gusa ngo byabaye iby’ubusa kuko bisanze abarwanyi ba M23 bamaze kubagota impande zose.
Ati “M23 bari i Goma, twebwe turi ku kibuga cy’indege cya Goma. Ingabo zose zari i Goma twari ku kibuga cy’indege. Ubwo M23 yari yamaze gufata Goma yose, yatangiye kuturasaho amabombe ya Mortier. M23 yari yatugoteye ku kibuga cy’indege. Twagize inkomere n’impfu nyinshi.”
Uyu musirikare yatangaje ko yababajwe n’ifatwa rya Goma, asobanura ko byatewe n’abayobozi babo kuko mbere y’uko M23 ihagera, bo bari bamaze guhunga.
Yagize ati “Ibyabaye i Goma ntibyumvikana. Ntibyumvikana rwose. Abayobozi bacu ni abagambanyi. Kubera ko bari bahunze kare! Bahunze mbere y’ejo. Twahasigaye twenyine kubera ubugambanyi.”
Adjudant-Chef Jean-Marie Ndayambaje, we yagize ati “Baturashe amasasu menshi, ntabwo nashoboraga gusubirayo. Nafashe impuzankano n’imbunda. Abo twari kumwe nababwiye ko nta handi twarokokera, atari mu baturanyi. Ni uko twaje mu Rwanda. Ubwo twageraga kuri Grande Barrière twarambitse intwaro.”
Adjudant Iraguha Nsanze John, ni umwe mu basirikare bakoreraga mu biro by’ubuyobozi bw’igisirikare i Goma. Yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo guhunga kuko yabonye nta mpamvu ifatika yatuma aguma ku ruhande rwa Leta ya RDC.
Iraguha yagaragaje ko kugera mu Rwanda ari amahirwe. Ati “Narebye ko biba ngombwa ko nahunga, ngize amahirwe ngeze hano, ndi kumva nsa n’uwaruhutse. Nanyuze mu mupaka, abasirikare banyakiriye neza, nta wigeze ampohotera. Ingabo za FARDC zisa n’izatsinzwe, usibye kwihagararaho. Muri make ni kwa kundi ubura aho bapfunda imitwe.”
Sous Lieutenant Gasore Luemba Alexis na we yakoreraga i Goma, yahunze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Mutarama 2025. Yasobanuye ko we atigeze arwana kuko yakoreraga mu biro by’ubuyobozi bw’igisirikare.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko ku wa 27 Mutarama 2025 u Rwanda rwari rumaze kwakira abasirikare ba RDC n’abarwanyi ba Wazalendo barenga 120, bahunze nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma.
Ambasaderi w’u Rwanda udasanzwe, ushinzwe Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, yatangaje ko abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu mitwe ya Wazalendo bahungiye muri iki gihugu, nibabishaka, bazakigumamo nk’impunzi.
Ambasaderi Karega yasobanuye ko u Rwanda rwakiriye neza abaruhungiyemo, rugendeye ku mategeko mpuzamahanga agenga impunzi kuko na bo ari impunzi.
Ati “Si ubwa mbere twakira impunzi, na bo ni impunzi nk’izindi. Abavurwa baravurwa, bagaburiwe, batujwe neza. Ni ukubakira, hakazavamo ko basubira iwabo habaye amahoro cyangwa bagasaba kuzaguma mu Rwanda nk’uko impunzi zose zibigenza.”
Uyu mudipolomate yakomeje ati “Amaherezo y’impunzi ntabwo uyamenya. Biterwa n’ukuntu icyamuhungishije gihagaze n’ibitekerezo bishya by’ubuzima bwe aho bigana. [...] Hari n’ushobora kuvuga ngo ‘Nubwo nahunze ejo, uyu munsi ndumva nisubiriyeyo’. Ni ubushake bwe. Hari n’uvuga ati ‘Narahazinutswe, ibintu nahaboneye ntabwo nteze kuzasubirayo’. Icyo ni umutimanama wa buri wese.”
U Rwanda rwakomeje kwakira abasirikare ba RDC b’abarwanyi ba Wazalendo bahunze Goma nyuma y’aho ifashwe na M23. Icyiciro cy’abaje kuri uyu wa 28 Mutarama kirimo abafite ipeti rya Lieutenant na Sous Lieutenant; ni na bo bakuru bagaragaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!