00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage ibihumbi 480 bagejejweho uburyo bw’isuku n’isukura: Umusaruro wa Isoko y’Ubuzima yashowemo miliyoni 25$

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 June 2026 saa 06:36
Yasuwe :

Umushinga Isoko y’Ubuzima wakoreraga mu turere 10 wasojwe urangiye utwaye arenga miliyoni 25$ (arenga miliyari 36 Frw) ndetse usiga abaturage barenga ibihumbi 143 babonye amazi meza.

Ni umushinga warangiye ku wa 24 Kamena 2026, wari waratangiye Nyakanga 2021.

Isoko y’Ubuzima yari umushinga w’imyaka itanu wari ugamije kwigisha abaturage ibijyanye n’isuku n’isukura ndetse no kubegereza ibikorwa bibafasha mu isuku n’isukura.

Uyu mushinga wakoreraga mu turere 10 two mu Rwanda, turimo Ngororero, Nyabihu, Ruhango, Nyanza, Nyamagabe, Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, na Kirehe.

Muri utwo turere hagiye hubakwa ibikorwaremezo bitandukanye birimo kubaka no gusana inzira z’amazi, kubakira abaturage ubwiherero, kubaha no kububakira ahantu ho gukarabira mu ntoki, kubigisha ibijyanye n’amazi isuku n’isukura, kubegereza ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Ibi byatumye abaturage ibihumbi 143 babona amazi meza, ibihumbi 119 babona ibikoresho by’isuku birimo ubwiherero, ibihumbi 225 basanirwa ibikorwaremezo by’amazi.

Ibigo by’amashuri 67 kandi byahawe amazi, amavuriro 15 ahabwa amazi, abakozi bo kwa muganga 2600 bahugurwa ku kwirinda indwara (infection prevention and control).

Umuyobozi w’ungirije wa Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza, Mukunduhirwe Benjamine, yagaragaje ko uyu mushinga wabafashije cyane kuko usize abaturage basobanukiwe ibijyanye n’isuku nisukura, ndetse bagiye gukomerezaho.

Ati “Waradufashije cyane mu bijyane n’isuku n’isukura, aho dusigaye dufite imboni z’isuku mu mirenge uko ari 13 aho bahuguwe ku isuku no gukora ubukangurambaga mu baturage bwo kugira isuku. Hahuguwe kandi abafundi ku rwego rw’akagari ku buryo bazi uburyo bwo kubaka cyane cyane ubwiherero bwijuje ibisabwa.”

Umuyobozi w’umushinga Isoko y’ubuzima, Uwonkunda Bruce, yagaragaje ko wari ugizwe n’ingingo eshatu z’ingenzi ndetse zagezweho.

Ati “Twatangiye dufite intego eshatu nyamukuru, aho intego ya mbere yari kubakira abaturage ubushobozi, ingingo ya kabiri yari kwegereza amazi abaturage, ingingo ya gatatu yari kwegereza abaturage ibikoresho by’isuku n’isukura kugira ngo babashe kugira umusarane n’ibikoresho by’isuku mu ngo zabo.”

Agaragaza ko nyuma ari bwo hiyongereyemo ingingo yo guhangana n’icyorezo cya Marburg aho Guverinoma ya Amerika yabongeye miliyoni 1$ yifashishijwe mu gushyira amazi mu mavuriro no kuyasaranganyamo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe amazi n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Maniraruta Gemma, yagaragaje ko bagiye gukomerezaho aho uyu mushinga ugejeje kugira ngo abo ibikorwa byawo bitagezeho bibagereho.

Ati “Icyo tubasaba ni kubungabunga ibyo bagejweho nk’imiyoboro y’amazi bakayifata neza, bakayirinda abajura kuko turabagira cyane mu bikorwaremezo by’amazi. Ikindi tubasaba ni gukoresha neza amazi bahawe.”

Umuyobozi ushinzwe agashami k’ubuzima muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Valerie Koscelnik, yagaragaje ko uyu mushinga wari ugamije kongera imibereho myiza y’abaturage cyane cyane birinda indwara.

Ati “Kugira amazi meza ni uburyo bwo guhangana n’indwara uhereye mu mizi. Rero uyu mushinga ntabwo wabayeho nk’impanuka ahubwo ni umuhate guverinoma, imiryango itandukanye bishyize hamwe kugira ngo hakemuke bimwe mu bibazo byari bihari birimo kutagira amazi meza.”

Uyu mushinga watewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatanze miliyoni 22$.

Umushinga Isoko y'Ubuzima wari umaze imyaka itanu warangiye
Umuyobozi ushinzwe agashami k’ubuzima muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Valerie Koscelnik, yavuze ko kubona amazi meza ari bwo buryo bwiza bwo kurwanya indwara
Umuyobozi Mukuru ushinzwe amazi n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Maniraruta Gemma, yavuze ko bagiye gukomereza aho uyu mushinga wagejeje
Umushinga Isoko y'ubuzima urengiye ufashije abaturage ibihumbi 143 kubona amazi meza
Umuyobozi w’umushinga Isoko y’Ubuzima, Uwonkunda Bruce, yagaragaje ko intego zose bari bafite zagezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages