Umuhango wo kurangiza iyi myitozo wabereye i Bangui kuri uyu wa 10 Kanama 2026, uyoborwa na Perezida wa Centrafrique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Faustin-Archange Touadéra.
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, bitabiriye uyu muhango.
Abasirikare bahawe ubumenyi bubafasha kurinda ubusugire bw’igihugu nko gukoresha intwaro, kurwanisha ingingo z’umubiri no gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Kuva mu 2020, u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi yo kwifatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage.
Hashingiwe ku musaruro mwiza ubu bufatanye bwatanze, u Rwanda rwiyemeje gufasha Centrafrique kubaka igisirikare cyayo kugira ngo kigire ubushobozi bwo kuzuza inshingano kandi kirusheho gukora kinyamwuga.
Mu Ugushyingo 2025, Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko RDF yari imaze gutoza abasirikare bato 2409 ba Centrafrique hamwe n’abandi 300 bo ku rwego rwa su-ofisiye.
Mu basirikare ba Centrafrique batojwe na RDF harimo 545 barangije amahugurwa tariki ya 29 Ugushyingo uwo mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!