Raporo ya NISR yakozwe kuva muri Mutarama 2024 kugeza muri Mutarama 2025, yagaragaje ko umusaruro w’inganda zitunganya ibiryo by’amatungo, ifu y’ibigori n’amavuta yo guteka wazamutseho 16,7%, mu gihe uw’izikora ibinyobwa wazamutseho 13,9%.
Abashoramari n’inzobere mu by’ubucuruzi basanga inganda zikomeje gutera imbere uko bukeye n’uko bwije, ariko hakwiye ingamba zo kongera ibicuruzwa bihatana ku masoko mpuzamahanga.
Umuyobozi w’uruganda Gorilla Feed rutunganya ibiryo by’amatungo, Habimana Erneste, yavuze ko ubushobozi bwabo bwari buke ariko bwiyongereye bitewe n’ubufasha bahawe na Leta y’u Rwanda.
Agira ati “Mbere twakoraga toni enye ku isaha, ubu dushobora gukora 15. Ibi byatumye haboneka akazi ku baturage bacu kandi n’ibiryo by’amatungo biriyongera.”
Rwiyemezamirimo w’uruganda ruhuriweho n’abashoramari bo muri Chypre na Turukiya, Mahmoud SPRO, ashimangira ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari bitewe n’umutekano n’ubwisanzure ruha abarugana.
Yagize ati “U Rwanda ruha abashoramari umutekano kandi bagashyigikirwa, ni byo bituma twishimira kuhashora imari. Nshaka gushimira Leta y’u Rwanda yaduhaye umutekano kandi mbona ari iguhugu kiri kwihuta mu iterambere.”
Yakomeje agira ati “Ku nshuro ya mbere nza mu Rwanda, mu myaka irindwi ishize ntabwo ari uku byari bimeze ariko uyu munsi hari iterambere riri hejuru cyane.”
Impuguke mu by’ubukungu, François Kanimba, yabwiye RBA ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere bwiyongereye, ariko hakwiye kongerwa ubufasha ku nganda zishaka kohereza umusaruro ku isoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Dukwiye kureba inganda ziri mu Rwanda ubu, tukazifashisha kugira ngo tuzashobore kwinjira ku isoko mpuzamahanga rigari, zifashijwe, tugakorana na zo tukareba ngo ‘Koko hakorwa iki kugira ngo izo nganda zishobore gukora ku buryo bunoze?’, ku buryo zishobora kujya ku isoko zigahiganwa n’izindi nganda zikora ibintu bimwe.”
Mu gihe umusaruro w’inganda wazamutseho 9,4% mu mwaka ushize, muri Mutarama 2025 wazamutseho 7,9% ugereranyije na Mutarama 2024. Gusa uw’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu wagabanyutseho 8,6%.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!