Imibare izo nzego zashyize hanze kuri iki Cyumweru zigaragaza ko kuwa Gatandatu abantu bafashwe batambaye udupfukamunwa ari 1744, abafashwe nyuma ya saa tatu z’ijoro ni 1292, abafatiwe kudahana intera ni 1146, abafatiwe mu tubari 209, imodoka moto n’amagare byafashwe ni 69 naho utubari twafunzwe ni 64.
Ni ibigaragaza ko hakiri benshi batarumva uburemere bw’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’amezi atandatu kigeze mu Rwanda kikaba kimaze guhitana 22 muri 4591 bayanduye.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aherutse kuvuga ko uko abantu bakerensa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ariko bayiha urwaho rwo kugera kuri benshi barimo n’abafite ibindi bibazo by’ubuzima, bikaba byanakurizamo urupfu.
Yagize ati “Uko umubare w’abantu bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 wiyongereye, ni nako ubwo burwayi buba bugeze mu byiciro bitandukanye by’abaturage. Hari abato, hari abakuze, hari abafite ibibazo by’ubuzima bisanzwe iyo ibagezemo, abafite indwara karande nka diyabete, kanseri, n’izindi. COVID-19 isa n’aho ije kubahuhura, nicyo tugomba kwirinda.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda, anashimangira ko aricyo cyatumye mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane ushize, isaha yo guhagarika ingendo yashyizwe saa tatu ivuye saa moya z’umugoroba, ndetse n’Akarere ka Rusizi kagakomorerwa.
Minisitiri Shyaka yavuze ko abantu badakwiriye kwirara ngo bumve ko ibintu byasubiye mu buryo, ahubwo bagomba kurushaho kwirinda.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!