00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwanyi ba M23 ntibaturutse mu Rwanda- Perezida Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 January 2025 saa 05:13
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bahanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bataturutse mu Rwanda ubwo basubukuraga imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahubwo ko baturutse muri Uganda.

Umukuru w’Igihugu yananenze uko aho kugira ngo ubutegetsi bwa RDC bukomeje kugereka ikibazo cy’aba barwanyi ku Rwanda, n’umuryango mpuzamahanga ukabushyigikira kandi buzi neza ukuri ku nkomoko yabo n’aho baturutse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yatangaje ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo kandi ko n’ubutegetsi bwa RDC bwabyemeje, asobanura ko barwanira uburenganzira bwa bene wabo batotejwe, bagahunga.

Yagize ati “M23 uri kuvuga ni Abanye-Congo, yewe byemejwe n’ubutegetsi bwa Congo mu gihe cyashize n’ubu. Kubera iki bari kurwana? Kubera iki hano dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 zaturutse muri kiriya gice? Ni ukubera ko u Rwanda rwifuza impunzi cyangwa se rwashakaga impunzi, ruzikura muri Congo? Ese kubera iki M23 iri kurwana? Ni uko bakunda kurwana?”

Umukuru w’Igihugu yakomeje abaza ibibazo bishingiye ku rugamba M23 ikomeje, agaragaza ko kwita abarwanyi bayo abanyamahanga nta shingiro bifite.

Ati “Mu mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, ukabyita kuvogera ubusugire n’ubwigenge, byaje bite? Ku ruhande rumwe ni Abanye-Congo, ku rundi ruhande ni abanyamahanga. Izi nkomoko bazihuza bate? Ni gute baba Abanye-Congo ku ruhande rumwe, ubundi bakaba abanyamahanga bateye Congo, bakarenga kuri buri kimwe kireba n’ubusugire n’ubwigenge?”

Perezida Kagame yagaragaje ko abita abarwanyi ba M23 abanyamahanga baba bafite ikindi bashaka kuvuga, cyane ko bitwara nk’aho nta kintu na kimwe bazi ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, nyamara babisobanukiwe cyane.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo

M23 ntiyaturutse mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko iyi ntambara ifite inkomoko y’igihe kirekire, kuva mu bihe by’ubukoloni ubwo imipaka yacibwaga, kandi ko abarwanyi ba M23 bataturutse mu Rwanda ubwo basubukuraga imirwano mu Ugushyingo 2021.

Ku icibwa ry’imipaka, Perezida Kagame yagize ati “Ni yo mpamvu abayobozi bo muri Congo rimwe bemera ko ari Abanye-Congo, ubundi bagashaka impamvu ngo imirwano ishyigikiwe n’u Rwanda ariko ntibashobora kubwira umuntu ngo bamwumvishe ko abantu batangije iyi ntambara bavuye mu Rwanda. Ntabwo bavuye mu Rwanda.”

Yibukije ko ubwo abarwanyi bahungaga mu 2013, abenshi bagiye muri Uganda, kandi ko ari bo bafashe intwaro, basubira guhangana n’ingabo za RDC mu 2021 bitewe n’uko ubutegetsi bw’igihugu cyabo butigeze bukemura ikibazo cy’itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi.

Ati “Aba bayobozi ba M23 n’abarwanyi benshi bayigize bavuye muri Uganda, aho babaga nk’impunzi, bahunze ubwo hakemurwaga ikibazo cya 2012, 2013 ubwo bajyaga muri Uganda, abandi bakaza mu Rwanda. Ndibuka ko abaje hano bari hagati ya 500 na 600, twabambuye intwaro, tuzisubiza Leta ya RDC yariho kandi bagumye hano kugeza ubwo ibintu byahindukaga.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko Leta ya RDC yohereje mu Rwanda abayobozi kugira ngo baganire n’abahoze ari abarwanyi ba M23 baruhungiyemo, bakemure ikibazo cyabo ariko nyuma y’imyaka myinshi, nticyigeze gikemura.

Ati “Ariko aba si bo batangije intambara, niba munashaka kureba aho aba bantu bari; abenshi baracyari hano. Imirwano yatangijwe n’itsinda rinini ryabaga muri Uganda. Ariko se cyaje kuba ikibazo cy’u Rwanda gite? Bishingira kuki, kandi se ni ukugeza ryari tuzasobanura iki kibazo? Aba bantu bayobora indi mitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu 100 mu burasirazuba bwa Congo ntaho bahuriye n’u Rwanda.”

Perezida Kagame yagaragaje ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo kandi ko ubwo basubukuraga imirwano, bataturutse mu Rwanda

Ikinyarwanda, impamvu u Rwanda rwegekwaho ikibazo cya RDC

Perezida Kagame yasobanuye ko impamvu u Rwanda rugerekwaho ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC ari uko abarwanyi ba M23 bavuga Ikinyarwanda kuko kuvuga Ikinyarwanda muri RDC byabaye impamvu yo gutotezwa kw’Abanye-Congo.

Ati “Impamvu yonyine u Rwanda rwibazwaho muri ibi ni uko, rimwe: bavuga Ikinyarwanda, ariko ni cyo cyabaye icyaha gikomeye muri Congo, niba bavuga Ikinyarwanda byabaye impamvu yo gutotezwa. Ni yo mpamvu dufite impunzi hano kuva mu myaka irenga 20 ishize.”

Perezida Kagame yatangaje ko indi mpamvu u Rwanda rugerekwaho ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC ari uko muri RDC haba umutwe w’abajenosideri ba FDLR bafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Yagize ati “Indi mpamvu ni uko aba bajenosideri ba FDLR bamaze muri Congo imyaka 30, aho umuryango mpuzamahanga wababungabunze nkana, ntabwo nzi impamvu; niba ari impano cyangwa kubashimira ko bakoze Jenoside hano cyangwa se kubera ko barwanya u Rwanda na Leta, kandi bakaba babifashisha mu kurwanya u Rwanda, kurugenzura no kuruyobora uko babishaka.”

Umukuru w’Igihugu yibukije ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zagiye mu burasirazuba bwa RDC, zigamije gusenya FDLR, ariko nyuma yo gushora mu bikorwa byazo amafaranga menshi, nta musaruro zatanze.

Ati “Mumbwire, imwe mu mpamvu MONUSCO iri mu burasirazuba bwa RDC ni uko mu by’ukuri yagombaga gukemura iki kibazo cya FDLR yakomeje guhinduranya amazina imyaka myinshi. Ariko nyuma y’imyaka 30, ubajije Loni icyabaye, icyo bakoze mu myaka 30 ishize, amamiliyari mirongo y’amadolari bashoyemo, ni ikihe bakwerekana bagezeho? Ni ugushinja gusa u Rwanda ibintu byose bibera muri Congo?”

“Ibibazo bya Congo bigerekwa ku Rwanda, bigakorwa n’abitwa abagize umuryango mpuzamahanga, bashyigikiwe na Leta ya RDC. Niba Leta ya RDC idasabwa gufata inshingano ifite ku bantu bayo n’igihugu, buri wese akayifasha gushinja abandi ku bibazo byabo, wategereza Congo ngo izakemura ibi bibazo bitugiraho ingaruka twese?”

Perezida Kagame yatangaje ko iyo u Rwanda ruba rutariho cyangwa se rukaba ruri ahandi ku Isi, n’ubundi ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC biba bikiriho.

Ati “Iyo haba hatariho u Rwanda cyangwa se tukarwimurira ahantu hantu ku Isi, tukarukura hano, ibyo byakemura ibibazo bya Congo cyangwa akarere? Abantu batakarira mu mukino wo kwegekanaho amakosa, bakibagirwa gukemura impamvu muzi z’ibibazo kugira ngo haboneke ibisubizo.”

Yatangaje ko ibihugu birimo ibyakolonije Afurika byaremye amatsinda y’abitwa impuguke zigamije kugaragaza uko umutekano uhagaze, nyamara iyo ziri mu karere, zihitamo guhisha ukuri zibona ku manywa y’ihangu.

Ati “Baba mu burasirazuba bwa Congo. Amatsinda y’impuguke, ni ubuhe buzobere? Ubwo kubeshya? Abantu bagize aya matsinda, ubwicanyi, itotezwa, ibintu byose bikorwa n’abantu bareba, abayobozi muri Leta ya Congo, ba komanda, Polisi, igisirikare, bakicira abantu mu ruhame ku manywa y’ihangu. Ibi barabiceceka, bakandika ibyaha kuri M23, bavuga ku bibera mu midugudu. Ntibavuga ibibera mu mijyi ku manywa y’ihangu.”

Yagaragaje ko umuntu ashaka kumenya ukuri ku miterere y’ibibazo byo mu burasirazu ba bwa RDC, ashaka no kumenya ibisubizo bya byo, bitamusaba kwifashisha inzobere, kuko hakenewe gusa gushaka amahoro, Abanye-Congo bagatekana.

Ati “Ariko mu myaka 30 ishize, umuntu ashaka kumenya uko ibibazo biteye n’ibisubizo byabyo, ntaba ukeneye kuba inzobere, uba ukeneye gushaka kubikemura, abantu bakabona amahoro. Icyo ntekereza cyaba ni icyo nsanzwe mvuga ndanguruye, nkibwira buri wese ushaka kumva, cyakemuka, cyarangira, cyakabaye cyararangiye kera ariko ntabwo wagikemura binyuze mu kuyobya abantu, mu mikino.”

Ikibazo cya FDLR kigomba gukemuka

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko FDLR ifite uruhare runini mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kandi ko ikibazo cyayo kidakwiye kureberwa.

Ati “Ese FDLR iri muri iki kibazo cyangwa oya? Abantu bazi amateka ya FDLR cyangwa oya? Kubera iki FDLR yaba ikibazo yewe cyo kuganiraho. Kuki cyaba ikibazo kinini kitakemuka? Aba bantu twarababwiye, duhereye kuri Leta ya RDC ubwayo na mbere y’ubutegetsi buriho.”

“Twanegereye ubu butegetsi buriho turabubwira tuti ‘Dukemure iki kibazo, tuzabafasha uko mubyifuza, kandi tuzaba duhari n’ibikenewe kugira ngo turwanye iyi FDLR, tuyisenye’ ariko barabyanze.”

Perezida Kagame yasobanuye ko bitewe n’uko ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda, FDLR irwanya u Rwanda na RED Tabara irwanya u Burundi, byose biri mu burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rwifuje ko habaho ibikorwa byo kurandura iyi mitwe, ariko Leta ya RDC ntiyemera ko rurwanya FDLR.

Ati “Icyo bakoze, bemereye Uganda, yohereza ingabo zo kurwanya ADF, bemerera u Burundi kujya muri RDC kurwanya umutwe ubarwanya, ku Rwanda barabyanga. Babyanze kubera bo ubwabo cyangwa se inama bahawe n’undi, ntabwo bashakaga ko ikibazo cya FDLR gikemuka.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .