00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari mu rwego rw’uburezi beretswe amahirwe ari muri I&M Bank Rwanda

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 15 August 2025 saa 05:32
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda yatangaje ko yashyizeho uburyo ababa mu bikorwa by’uburezi bashobora guhabwa inguzanyo y’agera kuri miliyoni 50 Frw nta ngwate, kandi bakabikora bitabasabye kuva aho bari.

Ni ibyatangarijwe mu nama yahuje I&M Bank n’abafatanyabikorwa bayo bakora mu rwego rw’uburezi, yabaye ku wa 14 Kanama 2025.

I&M Bank yagaragaje ko uburezi ari urwego rukomeye ariko ruhura n’imbogamizi ariko rukabura ubushobozi bwo kuzikemura, bityo ko yashyizeho uburyo bwo gutanga inguzanyo zo gufasha ibigo by’amashuri ndetse n’abakozi babyo.

Muri izo nguzanyo harimo “Iyubake”, aho ikigo cy’ishuri gikorana na I&M Bank gisanzwe gifite inyubako, kizajya gihabwa inguzanyo ingana na 70% by’agaciro k’izo nyubako kugira ngo kiyikoreshe mu bikorwa byo kuzivugurura.

Ikigo gifite inyubako zikodeshwa, binyuze muri iyi gahunda, I&M Bank izajya igiha inguzanyo ikubye inshuro 53 ay’ubukode cyinjiza kugira ngo cyagure ibikorwa byacyo.

I&m Bank kandi yagaragaje ko uretse inguzanyo ya “Iyubake”, ibigo byashyiriweho indi nguzanyo ya miliyoni 245 Frw nta ngwate, ishobora gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ikigo nko kubaka laboratwari n’ibindi.

Ubuyobozi bwa I&M Bank bwagaragaje ko ibigo by’amashuri 12% bimaze guhabwa iyi nguzanyo.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri I&M Bank, Yves Kayihura, yavuze ko izi gahunda zose zigamije kongerera ubushobozi ibigo by’amashuri kugira ngo bitere imbere, bitange uburezi bufite ireme.

Ati “Urwego rw’uburezi ni ikintu gikomeye cyane kandi ni ubufatanye twese tugomba kujyamo kugira ngo dukomeze guteza imbere ibigo, abayobozi, abakozi babyo ndetse n’ababyeyi babirereramo kuko turerera igihugu.”

Kayihura yavuze kandi ko I&M Bank yatekereje no ku babyeyi barerera mu bigo bikorana na yo kuko abadafite ubushobozi bwo kwishyurira rimwe amafaranga y’ishuri bashyiriweho inguzanyo yishyurwa ku nyungu ya 14,5%.

Ku bayobozi n’abarezi bakorera ku bigo bikorana na I&M Bank, Kayihura yavuze ko na bo bashyiriweho inguzanyo yo kugura inzu, imodoka na miliyoni 50 Frw y’umuntu ku giti cye, nta ngwate kandi mu masaha 24 aba ageze kuri konti y’uyisaba nta bindi bisobanuro bisabwe.

Umuyobozi wa Blue Lakes International School, Jean Pierre Mukwendeke Kibuye, yashimye imikoranire ya I&M Bank n’ibigo by’amashuri, avuga ko idashingiye ku nguzanyo gusa ahubwo ko itanga n’amahirwe mu iterambere.

Ati “I&M Bank nabonye uko bafasha amashuri kubona uburyo bugezweho bwo kwishyura, gufasha ababyeyi kubona inguzanyo zoroshye z’amafaranga y’ishuri, gufasha urubyiruko rufite imishinga n’ibindi bitandukanye bitanga amahirwe y’iterambere.”

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko uretse guha ibigo by’amashuri inguzanyo, iyi Banki ifite intego yo guteza imbere imibereho y’abantu miliyoni ebyiri mu myaka ibiri.

Ati “I&M Bank dufite intego yo guhindurira ubuzima abantu barenga miliyoni ebyiri mu myaka ibiri iri imbere, ni yo mpamvu twahereye ku mushinga wo kubaka ishuri rya I&M Academy ndetse no gukoresha 3% by’inyungu zacu mu guhugura abakozi.”

Iyi nama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye bo mu rwego rw'uburezi
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi banki ifite intego yo guteza imbere imibereho y'abantu miliyoni 2 mu myaka ibiri
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri I&M Bank, Yves Kayihura, yavuze ko izi nguzanyo zigamije kongerera ubushobozi ibigo by’amashuri
Umuyobozi wa Blue Lakes International School, Jean Pierre Bukwende Kibuye, yagaragajre ko I&M Bank igira uruhare rukomeye mu iterambere ry'uburezi

Amafoto: Niyonzima Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages