00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 3000 babaye abunganizi b’abarimu: Imbuto z’umushinga wo gukundisha abanyeshuri kwiga uburezi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 10 June 2026 saa 10:59
Yasuwe :

Umwaka wa 2019, wabaye intangiriro y’impinduka zigaragara zigamije korohereza abarimu gukora umwuga w’uburezi bawukunze ndetse no kuwukundisha abakiri bato mu rwego rwo gusigasira ireme ry’uburezi bihereye ku babukora.

Ni nyuma y’uko uwo mwuga twavuga ko ari wo ntangiriro yo kujijuka hari abari baratangiye kuwunenga bavuga ko batawishimiye bitewe n’ibyo abawukora bakuramo harimo n’abakoreshaga imvugo yamamaye nka ‘Njye nahemba abarimu babiri’.

Mu 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo korohereza abarimu gukora uburezi no gukundisha abandi kubwiga.

Icyo gihe abarimu basanzwe bakora uburezi bafite amashuri make bashyiriweho gahunda yo kuyakomeza ku buntu kuva ku bari bafite impamyabumenyi ya A2 kugeza ku bashaka kwiga kugeza ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza. Abo barimu bajya kwiga ku buntu abandi bagakomeza guhembwa.

Ikindi cyakozwe muri uwo mwaka ni uko abiga uburezi muri kaminuza bemerewe kwiga kuri buruse itazishyurwa mu gihe basoje kwiga bakabukora nibura imyaka itatu.

Muri uwo mwaka nanone abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni bwo Guverinoma yabongereye 10% ku mishahara bahabwaga.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2020 abiga uburezi mu mashuri yisumbuye nderabarezi na bo bashyiriweho inyoroshyo ku mafaranga y’ishuri Leta yemera kujya ibatangira 50% byayo.

Byarakomeje bigera mu 2022 ubwo abarimu bo mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi za A2 bongewe umushahara ku ijanisha rya 88% na ho abafite impamyabumenyi za A1 na A0 bo bongezwa ku kigero cya 40%.

Izo ntambwe zose zari zigamije kunoza umwuga w’uburezi kugira ngo worohere abawukora kandi ubateze imbere.

Abarenga 1200 bakunze uburezi

Mu 2019 na none hatangijwe umushinga wiswe ‘The Teaching Assistantships Project (TAP)’ wari ugamije gukundisha abanyeshuri uburezi.

Washyirwaga mu bikorwa n’umuryango IEE Rwanda hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB) ugaterwa inkunga na Mastercard Foundation.

Wabanje gukorwa mu gihe cy’igerageza ry’imyaka ibiri nyuma utangira mu buryo bwuzuye mu 2021 umara imyaka itanu.

Ubwo uwo mushinga wasozwaga ku mugaragaro ku itariki 9 Kamena 2026, Umuyobozi Mukuru wa IEE Rwanda yawushyize mu bikorwa, Murenzi Emmanuel yavuze ko wari ugamije gufasha abanyeshuri abarangije ayisumbuye bafite amanota ya mbere bakigishwa uburezi no kubukora.

Ati “Abo banyeshuri twarabakusanyaga mu gihugu hose bakaza tukabahugura noneho tukabohereza mu bigo by’amashuri bakajya kunganira abarimu mu mezi atandatu. Uyu mushinga waje uje gukemura icyuho mu burezi aho nko mu mashuri yisumbuye abagore bahigisha bari bake cyane. Ni yo mpamvu 70% by’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bari abakobwa.”

Yavuze ko kandi 70% by’abagenerwabikorwa bawo bagombaga kuba barize amasomo ya siyansi kugira ngo bitinyure n’abakobwa kwisanga mu kwigisha ayo masomo kandi ko umusaruro wabonetse.

Abo bafashaga abarimu kandi muri ayo mezi atandatu bahabwaga amafaranga y’ibanze abafasha mu mibereho mu gihe bategerezaga kujya kwiga kaminuza.

Umusaruro wavuyemo ni uko muri iyi myaka itanu kuva 2021 mu turere twose abagera ku 3000 biganjemo abakobwa banyuze muri TAP utabariyemo 150 bo mu myaka ibiri y’igerageza.

Muri abo 3000 abantu 1.298 bahise bakunda uburezi biyemeza gusaba kubwiga muri kaminuza ndetse abantu i 561 barabyemererwa ku buryo ari umusanzu ku burezi kuko bashoboraga kuba baragiye kwiga ibindi by’umwihariko abakobwa kandi mu masomo ya siyansi.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko abo banyeshuri bagiye gutanga umusanzu ugaragara mu burezi ndetse bamwe muri bo batangiye kwigisha.

Ati “Babigiyemo babikunze bagiye gutanga umusanzu ukomeye ku rwego rw’Igihugu. Bamwe batangiye no kwigisha kandi amakuru dufite ni uko aho bigisha bashima imyigishirize yabo.”

Mujawayezu Francine wigisha mu Mujyi wa Kigali yavuze ko TAP ari yo yamukundishije uburezi bituma ajya kubwiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza none kugeza ubu yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye.

Ni mu gihe n’abandi batabashije gukomeza uburezi muri kaminuza bahamya ko TAP yabarinze ubushomeri bakirangiza kwiga kandi ibafasha no kwitinyuka bamwe banatangira indi mishinga ibateza imbere.

Umushinga wo gukundisha abanyeshuri kwiga uburezi watangiye mu 2019 wasize abarenga 1200 basabye kujya kubwiga muri kaminuza
Umuyobozi Mukuru wa IEE Rwanda, Murenzi Emmanuel yavuze ko umushinga TAP wari ugamije gufasha abanyeshuri abarangije ayisumbuye bafite amanota ya mbere kwiga uburezi no kubukora
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko abanyeshuri banyuze muri TAP bagiye gutanga umusanzu ugaragara mu burezi ndetse bamwe muri bo batangiye kwigisha
Abagera ku 3000 mu turere twose banyuze mu mushinga TAP mu myaka itanu
Bamwe mu banyuze muri TAP batangiye gukora imishinga ibyara inyungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages