Ni gahunda ngarukamwaka yatangijwe mu 2022 na Uwineza Iman Josiane wamamaye mu muziki w’u Rwanda nka Miss Jojo nyuma y’uko atashye ubukwe bw’umwana w’umukobwa agatungurwa no gusanga uwo mukobwa w’imyaka 20 yinjiye mu rushako ataziranye byimbitse n’umugabo we bari bamaze guhura inshuro zitarenze ebyiri.
Kimwe n’umwaka ushize izi ngando zaberaga muri Nyamata High School, aho baba bateguriwe inyigisho zigamije kwisobanukirwa no kumenya imyitwarire ikwiriye kubaranga, bakigishwa ibinyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe, uko umwana w’umukobwa yashira amanga akavuga “OYA”, ndetse n’amateka y’igihugu by’umwihariko ay’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu rugendoshuri bakoreye ku Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye ku Gishushu.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ababyeyi b’aba bana, abayobozi mu nzego z’ibanze, Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’abandi.
Miss Jojo yashimiye ababyeyi babizeye bakemera kohereza abana babo mu "Igikari Holday Camp", abaganirira urugendo bamazemo imyaka itanu, ndetse ko kugeza ubu abakobwa bitabiriye izi ngando bakomeza gukurikiranwa nibura igihe kigera ku mwaka bazisoje.
Ati "Dukomeza kugirana ibiganiro na bo na nyuma ya Camp, tukabashyiriraho uburyo batubona, tukanakurikirana tukareba niba imigambi myiza bafashe bakomeza kuyishyira mu bikorwa."
Yanagaragaje ko uretse kuganiriza abana b’abakobwa, banagera ku babyeyi by’umwihariko bakakira ibitekerezo byabo mu rwego rwo guhuza no gusangizanya amakuru uruhande rumwe rushobora kuba rufite ku bana, abandi batayafite.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza, Imanishimwe Yvette ari na we wari umushyitsi mukuru, yibukije ko igikorwa nk’iki ari umusaruro w’imiyoborere myiza y’igihugu anashimira Madamu Jeannette Kagame udahwema gushyira imbere uburezi n’uburere bw’Umwana w’Umukobwa.
Ati "Igikari Events ni amahirwe dukwiriye kubyaza umusaruro, kugira ngo dukemure ibibazo byose abakobwa bahura na byo.
Yashimangiye ko ibikorwa bya Igikari ari amahirwe adasanzwe ku bana b’abakobwa, abashishikariza gufata iya mbere mu gukemura ibibazo bihari abangavu bahura na byo.
Yasabye kandi aba bana kwigisha bagenzi babo bari busange mu ngo, kubasangiza ibyiza bungukiye muri izi nyigisho zitangwa na Igikari.
Imanishimwe yabwiye ababyeyi ko bakwiriye kwiheraho bakigenzura bakareba niba ari ba miseke igoroye kugira ngo babashe kubakira ubushobozi abana babo. Yasabye abakobwa kuba indakemwa mu mico no mu myifatire bakaba icyitegererezo birinda ibyo “gutwika na vibes” bigamije gutesha agaciro indangagaciro z’umuco nyarwanda. Yanabasabye kwirinda ibigobyabwenge mu rwego rwo gushyigikira gahunda igihugu cyihaye, ababwira ko ubusinzi atari ubusirimu.
Yabashishikarije kwihatira kuvuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda, anabasaba kwitwararika ku kijyanye n’inyambarire by’umwihariko mu bihe by’ibitaramo birinda kwiyambika ubusa.
Jean Pierre ushinzwe urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashimiye abatanze ibiganiro yizeza ubufatanye mu kuvugutira umuti ibibazo abangavu bahura na byo birimo ibishingiye ku buzima bwo mu mutwe n’ihohoterwa na cyane ko abangavu baterwa inda zidateganyijwe bavuye kurri 5% bakagera ku 8%.
Yashimiye kandi Madamu Jeannette Kagame uherutse gufungura "Imbuto Hub" mu karere ka Bugesera hagamijwe guteza imbere impano no kugira ngo ibikorwa nk’ibi byo mu Igikari bibone aho bikorerwa.
Ati "Ariko dufite n’ibigo by’urubyiruko muri buri karere, ku bw’amahirwe muri aka karere Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame aherutse gufungura Imbuto Hub na yo ifite izo serivisi zose."
Yashishikarije abanyamuryango ba Igikari gukorana n’ibyo bigo hakanabaho kugirana amasezerano azafasha gahunda ya Igikari kwaguka ikagera kuri benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!