00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi b’u Rwanda babiri basoje amasomo muri Singapore

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 June 2026 saa 09:57
Yasuwe :

Abapolisi babiri b’u Rwanda basoje amasomo yabo muri Singapore binyuze mu mikoranire ya Polisi hagati y’u Rwanda na Singapore.

Ibirori byo gusoza amasomo, byabaye ku wa 26 Kamena 2026.

Abarangije amasomo ni AIP Lawrence Manzi na AIP Emmanuel Rusingizandekwe.

Ni ibirori byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent B. Muhizi, abadipolomate b’u Rwanda bari muri icyo gihugu, n’Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru rya Polisi, National Police College, ACP Augustin Ntaganira.

Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore byasinyanye amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi muri Kanama 2022.

Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano harimo gutanga amahugurwa no kubakira ubushobozi abakozi, gusangira ubunararibonye, guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa byo gucunga umutekano.

Ni amasezerano ashimangira imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha nyambukiranyamipaka birimo ibitero by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, gushora abana mu bikorwa by’ubusambanyi ku mbuga nkoranyambanga, iyezandonke n’ubucuruzi butemewe bw’intwaro.

U Rwanda na Singapore bifitanye ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga ibishya, uburezi, kongera ubushobozi, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’ibindi.

Singapore iri gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga rikoreshwa muri banki rizwi nka Fintech.

U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni eshanu.

Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent B. Muhizi, yitabiriye ibirori byo kurangiza amasomo ku bapolisi babiri b'u Rwanda
Abarangije amasomo ni AIP Lawrence Manzi na AIP Emmanuel Rusingizandekwe
Abapolisi b'u Rwanda babiri basoje amasomo muri Singapore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages