00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba EFOTEC bibukijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu bato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2026 saa 04:52
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rwa EFOTEC Kanombe bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibutswa ko bagomba kugira uruhare rukomeye mu kurwanya abayihakana, bakanayipfobya n’ingengabitekerezo igaragara no mu bato.

Iki kigo cyari gituranye no kwa Perezida Habyarimana ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe. Nyuma y’uko indege ya Habyarimana Juvenal ihanuwe, Abatutsi batuye hafi y’icyo kigo bahise batangira kwicwa ndetse n’abanyeshuri n’abarimu barimo na bo baza kwicwa.

Umuyobozi w’Ishuri rya EFOTEC Kanombe, Tumukunde Monique, yagaragaje ko ubuyobozi buharanira kwigisha abana amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kububakira ubushobozi bwo guhangana n’uwashaka kuyagoreka.

Ati “Dutoza abanyeshuri bacu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside banyuze mu ikoranabuhanga. Dufite urubyiruko kandi murabizi ko bakoresha ikoranabuhanga, tubasaba ko baba bamwe mu barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje ikoranabuhanga, basubiza abayipfobya, babereka ko Jenoside yabayeho, yakozwe kandi yateguwe.”

Yavuze ko mu bigo by’amashuri, gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwanya wihariye kuko ishuri ari aharererwa abayobozi b’ejo hazaza, bityo bagomba kumenya neza amateka.

Ati “Tugomba gufasha abanyeshuri kumenya amateka nyayo y’u Rwanda, gusobanukirwa ingaruka mbi z’ivangura n’urwango, no kubatoza kubaho bubahana, bakundana kandi barangwa n’ubumwe. Kwibuka mu mashuri ni uburyo bwo kurera urubyiruko ruzaharanira amahoro, ubutabera n’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yongeye gusaba abanyeshuri gukoresha neza amahirwe bafite yo kwiga mu Rwanda rwubakiye ku bumwe n’ubwiyunge, bakiga amateka y’igihugu cyabo bayavomamo amasomo yo kuba abantu bazima kandi bafite uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu buryo bwose.

Ndizeye ufite mukuru we wiciwe muri icyo kigo, yagaragaje ko bataramenya abamwishe ngo babiryozwe.

Ati “Kugeza ubu tuzi y’uko yishwe. Twabanje kumara imyaka 25 tutaramenya aho abacu bari ariko mu 2019 ni bwo twaje kubona imibiri yabo hano muri EFOTEC. Twabashije kubona imibiri y’abacu ariko dufite ikibazo gikomeye cy’uko ababishe n’ubu ntituramenya amakuru yabo. Ntabwo tuzi ngo ababishe ni bande, turasaba ubutabera ko bwadufasha kugira ngo tumenye abishe abacu abo ari bo, banakurikiranwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Ingabire Olive, yibukije abanyeshuri ko bakwiye kugira uruhare mu kumenya amateka y’igihugu kandi bakabyaza umusaruro amahirwe cyabahaye.

Ababyeyi na bo basabwe kwirinda kubiba urwango mu bana bakiri bato kuko hari ubwo usanga no mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abafite ingengabitekerezo bavoma ku babyeyi babo.

Basabwe guharanira kuganiriza abana amateka nyakuri u Rwanda rwanyuzemo mu kwirinda ko ibyabaye byazongera kubamo ukundi.

Ishuri rya EFOTEC ryari rifite umwihariko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iki kigo, cyari kiri hagati y’ikigo cya gisirikare , urugo rw’uwari perezida w’u Rwanda ndetse no hafi y’ikibuga cy’indege.

Bitewe kandi n’imiterere y’ubuyobozi bwacyo , bacye cyane bashoboraga kuhiga no kuhakora kurokoka Jenoside ntabwo byashobokaga na gato.

Abanyeshuri bagaragaje ko bashingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo nabo bagomba kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere kirimo.

Bagaragaje kandi ko ubumenyi bahabwa buzabafasha kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi.

Umuyobozi w’Ishuri rya EFOTEC Kanombe, Tumukunde Monique, yagaragaje ko ubuyobozi buharanira kwigisha abana amateka
Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Ingabire Olive, yasabye ababyeyi kwigisha abana amateka y'ukuri
Abanyeshuri basabwe kugira uruhare mu kurwanya abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakiri bato basabwe kurangwa n'urukundo no kugendera kure ivangura
Abanyeshuri ba EFOTEC bibukijwe kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara no mu bato
Inzego z'umutekano zifatanyije n'abanyeshuri ba EFOTEC kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiryango ifite ababo baguye muri icyo kigo cy'ishuri, yabunamiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages