00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha ryo mu Bufaransa banyuzwe n’umusaruro bakuramo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 February 2026 saa 10:29
Yasuwe :

Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi rikomeje kubera mu Bufaransa, bagaragaje ko bishimira umusaruro bakuramo urimo no kwagura amasoko y’ibyo bakora.

Byagarutsweho ubwo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yasuraga ikibanza cy’u Rwanda aganira n’abitabiriye iryo murikagurisha ku musaruro baribonamo.

Abacuruzi baturutse mu Rwanda bamugaragarije ibyo bari kumurika, na we ababwira ko u Bufaransa ari igihugu gikomeye mu bijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi ko kugira abo bakorana baho ari byiza.

Yanabijeje ko Ambasade y’u Rwanda izakomeza kuba hafi abakenera ubufasha bose, mu gihe babonye amasoko mashya mu Bufaransa.

Amb. Nkulikyimfura ari kumwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe amasoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Janet Basiima, basuye n’ibindi bigo bifite umwanya hafi y’u Rwanda muri iri murikagurisha mu rwego rwo guhanana amakuru no kungurana ibitekerezo.

Mu babyitabiriye harimo Umutoni Ritha, uyobora ikigo cya Rixu Rwanda Coffee, wabwiye IGIHE ko impamvu nkuru ituma bajya mu mahuriro nk’aya ari ukumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ku masoko mpuzamahanga.

Yagize ati “Kuza hano, si uguhura n’abaguzi gusa, ahubwo tugira n’izindi gahunda tuba twarateguye, aho dusohoka tukajya kuganira, tugahura n’abayobozi b’ibigo binini bitumiza cyangwa byohereza ibicuruzwa hirya no hino ku Isi. Ni ahantu kandi twigira byinshi kuko tujya no gusura andi masoko akomeye ya hano mu Bufaransa mu rwego rwo kwagura ibitekerezo n’uburyo bwo gukora.”

Umutoni yanashimiye cyane Ubuyobozi bw’u Rwanda ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame “Iduhesha ishema tukagera ahantu nk’aha.”

Umuyobozi w’Ikigo cya Fita Ltd, gihinga kikanohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi birimo n’urusenda, Stephanie Kayirangwa, yashimye NAEB yabafunguriye amarembo n’uburyo Ambadasade yabijeje gukomeza kubaba hafi.

Rubayiza Aloys uyobora ikigo gitunganya kandi kikageza ku isoko ry’i Burayi ikawa cyitwa Rwanda Mountain Coffee, yerekanye ko ari ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iri murikagurisha ariko yishimiye uko abantu basura ibyo Abanyarwanda bamurika.

Ati “Kuba rero u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya gatanu wasangaga hari abantu bagaruka gushaka ikawa cyangwa icyayi by’u Rwanda kuko byabaryoheye. Byanyeretse ko ikawa yacu imaze kumenyekana muri uru ruhando rw’amahanga.”

Iri murikagurisha ribera ahazwi nka Paris Expo–Porte de Versailles’ riba mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe buri mwaka.

Rigaragaza ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibicuruzwa bibukomokaho, ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, guteza imbere ubufatanye, ihangwa ry’ibishya n’ibindi.

Ni imurikagurisha ryatangiye kuba ku wa 21 Gashyantare 2026, ritangizwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

U Rwanda rwahawa ‘stand’ ya karindwi mu bihugu birenga 100 byitabiriye, ibigaragaza uburyo rukomeje guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga.

U Rwanda ruhagarariwe na NAEB, Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa n’ibigo 15 by’abamurika ibicuruzwa birimo, ikawa, icyayi, ubuki n’ibindi.

Iri murikagurisha ni urubuga rwiza ku bahinzi, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ku bijyanye no gusangira inararibonye no kubona amahirwe y’ishoramari.

SIA imara iminsi icyenda yitabirwa by’abamurika barenze 1000 n’abasura.

Nko mu 2025 hitabiriye abarenga 607.503 mu minsi icyenda kiba kimwe mu bikorwa byitabiriwe cyane mu Bufaransa.

Muri iri murikagurishwa kandi hamurikwa amatungo 4000 harimo inka, intama, ingurube n’amafarasi.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikomeje gutezwa imbere, aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ukuboza 2025 yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu 2025 byari bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1$.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga azagera kuri miliyari 1,5$ ku mwaka bitarenze mu 2029.

Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha rya SIA 2026 banyuzwe n'umusaruro bakuramo
Abanyamahanga banyuzwe n'ikawa y'u Rwanda
Abanyarwanda bishimira ko abitabira imurikagurisha rya SIA 2026 basura Stand y'u Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yijeje ubufasha ababona amasoko muri icyo gihugu
U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha rya SIA ribera mu Bufaransa ku nshuro ya Gatanu
Rubayiza Aloys uyobora ikigo gitunganya kandi kikageza ku isoko ry’i Burayi ikawa cyitwa Rwanda Mountain Coffee, asobanurira abamugana
Abasuwisi bakunze ikawa y’u Rwanda
Abanyarwanda bishimira kwagura amasoko mu Burayi
Abanyarwanda bagaragaza ko biteze kubona amahirwe mashya y'amasoko
Abanyaburayi bahabwa amakuru ku bihingwa mu Rwanda birimo n'ibikomoka ku bworozi nk'ubuki
Ambasaderi François Nkulikiyimfura, uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, ubwo yasuraga stand y’u Rwanda yahawe impano y’ikawa n’icyayi n’uhagarariye NAEB, Janet Basiima
Uretse kumurika ibyo bakora, babona n'abakiliya bashya
Rubayiza Aloys uyobora ikigo gitunganya kandi kikageza ku isoko ry’Iburayi ikawa cyitwa Rwanda Mountain Coffee, yashimye uko Abanyamahanga basura aho u Rwanda rumurikira ibikorwa
Umutoni Ritha, uyobora ikigo cya Rixu Rwanda Coffe, yabwiye IGIHE ko impamvu nyamukuru ituma bajya mu mahuriro nk'aya harimo kumenyekanisha "Made in Rwanda"
Ambasaderi François Nkulikiyimfura, uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, mu kiganiro na IGIHE
Amb. Nkulikiyimfura aganira n’abitabiriye barimo Nzungize ucuruza akanatunganya ikawa kuva mu murima
Amb. Nkulikyimfura aganira na Janet Basiima uyobora ishami rishinzwe amasoko muri NAEB
Amb. Nkulikiyimfura aganira na Stepahanie Kayirangwa uyobora Ikigo cya Fita Ltd, gikora ibijyanye n’urusenda, amasosi atandukanye akoreshwa mu gutegura ibiribwa ku meza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages