00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Sénégal bizihije umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2026 saa 01:57
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Sénégal n’inshuti zabo bizihije ku nshuro ya 32 ibirori byo kwibohora, hashimirwa ingabo za RPA zubatse umusingi iterambere ry’u Rwanda ryubakiyeho kugeza ubu.

Ibi birori byitabiriwe n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo i Dakar na Minisitiri w’Ubuhinzi muri Sénégal akaba ari na we wari uhagarariye ubuyobozi bw’iki gihugu, Dr. Cheikhou Oumar Ba.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, yashimye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ko ubwitange bwazo ari bwo bwahagaritse urwango, ubusumbane, akarengane, ikandamizwa ndetse no kumeneshwa kw’Abatutsi.

Yibukije abitabiriye ibi birori ko urugamba rwo kwibohora rukomeje mu Rwanda hubakwa igihugu giha ubwisanzure n’umutekano abaturage bacyo kandi giharanira ko nta muntu n’umwe wongera kujujubywa abitewe n’uko yavutse.

Minisitiri Cheikhou yashimye ubwitange bw’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda, anashima byimazeyo umubano Sénégal ifitanye n’u Rwanda. Yagaragaje ko ibihugu byombi bihuje icyerekezo cyo kugira Afurika umugabane uteye imbere kandi utekanye.

Umuhanzi Jules Sentore yasusurukije abitabiriye ibi birori mu njyana gakondo.

Wari umwanya wo gucinya akadiho, bishimira ibyagezweho mu myaka 32 ishize
Ibi birori byitabiriwe n'Abanyarwanda n'inshuti zabo
Umuhanzi Jules Sentore yataramiye abitabiriye ibi birori
Abahagarariye ibihugu byabo muri Sénégal bitabiriye ibi birori
Ambasaderi Festus Bizimana yashimiye ingabo za RPA zitanze, zikabohora u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages