Ibi birori byitabiriwe n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo i Dakar na Minisitiri w’Ubuhinzi muri Sénégal akaba ari na we wari uhagarariye ubuyobozi bw’iki gihugu, Dr. Cheikhou Oumar Ba.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, yashimye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ko ubwitange bwazo ari bwo bwahagaritse urwango, ubusumbane, akarengane, ikandamizwa ndetse no kumeneshwa kw’Abatutsi.
Yibukije abitabiriye ibi birori ko urugamba rwo kwibohora rukomeje mu Rwanda hubakwa igihugu giha ubwisanzure n’umutekano abaturage bacyo kandi giharanira ko nta muntu n’umwe wongera kujujubywa abitewe n’uko yavutse.
Minisitiri Cheikhou yashimye ubwitange bw’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda, anashima byimazeyo umubano Sénégal ifitanye n’u Rwanda. Yagaragaje ko ibihugu byombi bihuje icyerekezo cyo kugira Afurika umugabane uteye imbere kandi utekanye.
Umuhanzi Jules Sentore yasusurukije abitabiriye ibi birori mu njyana gakondo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!