Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, cyitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’ako karere.
Umuyobozi y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Copenhagen, Tea Misago, yasobanuye akamaro k’igikorwa rusange cy’ Umuganda, yemeza ko ufasha byinshi mu gukomeza kwimakaza umuco wo gukorera hamwe.
Ati “Iki gikorwa ni kimwe muri byinshi bikorwa mu rwego rwo gutura heza, kandi kigafasha n’abanturage gukomeza kugira umuco wo gukorera hamwe, kuko ubumwe n’ubwiyunge ntibyabaho Abanyarwanda batagira ibikorwa bibahuza, bigamije kubateza imbere.”
Yongeyeho ati “Iki gikorwa kandi kijyanye n’umuco wo kuzirikana inshingano yo kwishakamo ibisubizo nk’abanyarwanda.”
Yagaragaje ko bakwiye kujya bakora umuganda bagamije kwimakaza ubwo bufatanye ndetse no guharanira ko barangwa n’isuku aho bari hose.
Ati “Ni muri urwo rwego natwe nkuko babivuga mu kinyarwanda Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Turakora umuganda hano dutuye, tugafatanya gukora isuku aho tuba ariko bituma n’ubwo bumwe bwacu bwo gushyira hamwe burushaho kwiyongera mu baturanyi bacu bo muri ibi bihugu dutuyemo.”
Tea Misago yashimiye bagenzi be bateguranye kandi bagafatanya iki gikorwa bayobowe na Dr. Ngoga Jimmy Innocent.
Mu gusoza iki gikorwa basabye Abanyarwanda batuye muri Denmark gukomeza gahunda zitandukanye zibahuza harimo izo gukora umuganda kuko bituma abandi bashishikazwa no kumenya u Rwanda mu biganiro bagirana mu gihe iki bari hamwe muri izi gahunda zibahuza, bigatuma bahanahana amakuru nyayo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!