00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda basabwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ngo Jenoside itazasubira ukundi (video)

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 5 April 2021 saa 02:25
Yasuwe :

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC, Ndayisaba Fidele, yibukije Abanyarwanda gukomera ku bumwe n’ubwiyunge barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo cyane muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi yabivuze mu butumwa yageneye abanyarwanda mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda n’isi muri rusange bibuke amarorerwa yakorewe mu Rwanda mu 1994, yahitanye Abatutsi barenga 1.000.000.

Ndayisaba yavuze ko kwibuka ari kimwe mu bifasha abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge byuzuye.

Ati “Muri iki gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge iributsa abanyarwanda ko kwibuka duharanira ko jenoside itazongera kubaho ari rimwe mu mahame y’ingenzi adufasha mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.”

Yongeyeho ko kurwanya no gukumira abakora ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo ari umukoro wa buri munyarwanda wese n’undi uzi u Rwanda kugira ngo jenoside itazongera kubaho.

Padiri Innocent Consolateur, komiseri muri NURC yavuze ko kwibuka atari iby’ababuze ababo gusa ahubwo ko n’abakoze amahano muri jenoside cyangwa bafite ababo bayakoze nabo bagomba kwibuka kugira ngo bitazasubira.

Yagize Ati “Hari uwibuka ikibi yakoze agamije kucyicuza kugira ngo atazagisubiramo, hari n’uwibuka ko uwe yakoze ikibi bikamutera icyasha, agomba kubyibuka kugira ngo icyo cyasha kimuveho, ye guhorana ipfunwe n’ikimwaro, ahubwo yibutse n’uwe wahemutse ko icyiza atari ugukomeza guheka iyo mpyisi ku mutima, agomba gukiranuka nayo akaba umuntu muzima agasubira mu bandi.”

Umunyamakuru w’inararibonye, Cléophas Barore, nawe yahanuye abanyamakuru ababwira ko batagomba kwitwikira ubwisanzure ngo bakingire ikibaba abagaragaza ingengabitekerezo.

Ati“Itangazamakuru rigira uruhare mu gikorwa cyo kurema umutima, […] rikwiye rero kuba ritambutsa ibitekerezo byububaka, birema umutima, bikomeza, abahungabanyijwe na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni ukudakwirakwiza, ni ukutogeza, byambitswe isura y’uko ari ubwisanzure.”

Kuwa Gatatu Tariki 7 Mata, u Rwanda ruzibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bimwe mu bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge harimo kuba hari imibiri y’abazize jenoside hirya no hino idashyinguye mu cyubahiro, kuba hari abayirokotse bagifite ibikomere ku mutima, ari yo mpamvu abanyarwanda muri rusange bashishikarizwa kwibuka bamagana ibikorwa byose by’ingengabitekerezo ya jenoside.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages