Hashize iminsi Guverinoma ifashe imyanzuro yo guhagarika ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Hashyizweho uburyo bwo gukaraba mbere yo kwinjira ahahurira abantu benshi, gupima ibimenyetso bya coronavirus ku binjiye mu Rwanda no gusaba abanyarwanda guhagarika ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo.
Nubwo hari ibyakozwe, Abanyarwanda batandukanye bagaragaje ko hari ibikwiriye kunozwa.
Kuwa Kane tariki 12 Werurwe, IGIHE yashyize kuri Twitter ikibazo gisaba abayikurikira gutanga ibitekerezo ku byanozwa mu ngamba zafashwe zo guhangana coronavirus.
Icyo kibazo cyagiraga giti “Hirya no hino mu Rwanda hakomeje gukazwa ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi. Ese ubona ari he hakenewe kongerwa imbaraga n’ibyanozwa birushijeho mu kwirinda ko iki cyorezo hari aho cyakuririra?”
Mu bitekerezo byagaragaye, abaturage bagiye bagaragaza ko bifuza ko ingamba zakazwa nko mu modoka rusange zitwara abagenzi, kuri moto, mu isoko, mu bitaramo, mu mashuri, ku kibuga cy’indege no ku mipaka.
Mutayomba Aimable yagize ati “Njye numva buri wese yagira uruhare mu kwirinda iki cyorezo akaraba mu biganza kandi ababishinzwe bakagenzura neza abinjira n’ibyo binjirana haba ku mupaka cyangwa ku bibuga by’indege.”
Hirwa Sabin yagize ati “Njye uko mbyumva nuko leta cyangwa se Minisante batanga udupfuka umunwa kuri buri muntu kugira ngo harushweho kurwanya icyo cyorezo cya COVID_19 , ndetse bagashyiraho uburyo buhamye bwo gushyira cyangwa se kwishyira mu kato igihe haba hari ugaragayeho ibimenyetso.”
Benshi bahurije ku kibazo cy’imodoka zitwara abagenzi muri rusange basaba Urwego Ngenzuramikorere RURA kugikemura hagabanywa ubucucike bw’abantu mu modoka imwe.
Umurerwa Tina yagize ati “Njye numva hakomeza ubukangurambaga ariko no gutwara abantu mu buryo rusange bikarebwaho kuko naho abantu bakanduzanya.”
Chris Ndikubwayo we yagize ati “Mwa bantu mwe sinzi niba ari ugusigara inyuma ariko ndakibaza icyo leta cyangwa ibigo bitwara abagenzi mu buryo rusange bari gukora mu gihe abagenzi muzi uburyo bagendamo cyane muri Kigali. Byaba byiza hongerewe imodoka bose bakagenda bicaye, amagara ntaguranwa amagana.”
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, ariko imaze guhitana benshi mu bihugu birenga 127.
Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 140 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abagera ku bihumbi bitanu bamaze guhitanwa nacyo.
njye uko mbyumva nuko leta cg se minisante batanga mask kuri buri muntu kugirango harushweho kurwanya icyo cyorezo cya COVID_19 .ndetse bagashyirago uburyo buhamye bwo gushyira cg se kwishyira mukato igihe haba hari ugaragayeho ibimenyetso aha yaba ari hose .
murakoze.— hirwa sabin (@HirwaSabin) March 12, 2020
@IGIHE @RwandaLocalGov Muburyo bw'Isuku Njye numva kuba twaca umuco wo gusuhuzanya dukoresheje ikiganza twarangiza tugakoresha amafaranga tugenda tuyahanana icyifuzo nuko @CentralBankRw yazashaka uko twazakoresha @Cashless ntihagire igurana ribaho rya mafaranga
— Muntumfura (@muntumfura) March 12, 2020
Ingamba zirimo gufatwa mu kwirinda ndetse no gukumira COVID-19 biranjyenda neza,ariko mbona cyane cyane hakwiye gushirwa imbaraga k'umipaka.abaturanjye natwe tukumvira umurongo turi guhabwa n'inzego zibishizwe.
— Placide.D (@DUSHIMIMANAPLA2) March 13, 2020
Njye numva hakomeza ubukangurambaga ariko na public transport ikarebwaho kuko naho abantu bakanduzanya
— UMURERWA Tinah (@TinahUmurerwa) March 12, 2020
Mwabantu mwe sinzi niba ari ugusigara inyuma ariko ndacyibaza icyo leta cg ibigo bitwara abagenzi muburyo rusange buri gukora mugihe abagenzi muzi uburyo bagendamo cyane muri Kigali. Byaba byiza hongerewe imodoka bose bakagenda bicaye, amagara ntaguranwa amagana.
— Christian N. 🎶 (@ChrisNdikubwayo) March 12, 2020
Mbona udupfukamazuru ndetse na gent(ga) bikenewe mukongera ubwirinzi, cyane cyane nkabakoresha uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu.
— musjustine (@musjustine) March 13, 2020
Muraho njye numva buri wese yagira uruhare mukwirinda iki cyorezo akaraba mubiganza kandi ababishinzwe bakajyezura neza abinjira nibyobinjirana haba kumupaka cyangwa kubibuga byindege ugaragayeho ibimenyetso akihutira kwamuganga akarengera Abanyarwanda🙏
— Aimable Mutayomba (@aimustoo) March 12, 2020
Gukaraba ni byiza kuko ni isuku, ariko nukuri ikibuga k'indege nicyo gifite kuturinda cg kutwanduza. Niba byagaragaye ko murwanda nta covid-19 ihari ubwo nyine niza izaba iturutse hanze. Boarders and airport bicungirwe hafi.
— Deogratias Ukurikiyenyagasani (@DeogratiasUkur1) March 12, 2020



















TANGA IGITEKEREZO