00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uwarwanyije umupolisi wamubuzaga kwishora mu binyabiziga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 October 2025 saa 01:03
Yasuwe :

Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaye umuturage bikekwa ko yari yasinze, wagaragaye arwanya Umupolisi w’u Rwanda wamubuzaga kwishora mu binyabiziga kugira ngo bitamugonga.

Ku wa 7 Ukwakira 2025, ku rubuga rwa X hashyizwe amashusho agaragaza umuturage aryamye hasi, umupolisi agerageza kumufata amaboko.

Byagaragaye ko ubwo uyu musore yahagurukaga, yashatse gukomeza guhangana n’umupolisi, ariko abaturage benshi bari hafi aho baramubuza.

Muri aya mashusho humvikana ababwira uyu muturage bati “Waretse kurwana”, “Urarwana wowe nta soni”, “Uriya mwana ni umusazi”, abandi bagaragaza ko ikimutera guhangana ari ubusinzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko uyu muturage “yabuzwaga kwambuka muri ’zebra crossing’ mu gihe imodoka zatambukaga. Yasabwe guhagarara aranga, biba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga, bikekwa ko yari yabitewe n’ubusinzi.”

Ababonye aya mashusho bashimye ubunyamwuga uyu mupolisi yagaragaje ubwo uyu muturage yahanganaga na we, banenga uburyo uwabujijwe kwishora mu binyabiziga yitwaye.

Tuyishime Jean de Dieu yagize ati "Uyu mupolisi yagaragaje discipline yo ku rwego rwo hejuru…akwiye gushimirwa, n’uburyo yitwaye bigaragara ko na crisis managament ayifiteho ubumenyi buhanitse. Hanyuma abantu bakwiye kwirinda kurwanya inzego z’umutekano. Kandi itegeko muhita muhoberana.”

Uwiyise ‘True Teller’ yasabye ko abitwara nabi ku bapolisi nk’uyu muturage bajya bahanwa by’intangarugero mu rwego kwirinda ko bakora ibyaha bikomeye.

Ati “Ariko mujye muca n’umuco wo kudahana. Ubu ejo undi azaza gusindira ku bapolisi bacu. Ubu se byagenda bite aramutse ateye nk’icyuma cyangwa icupa umupolisi uri mu kazi? Birakaze. Nuko mwabatoje neza, bazi kwirwanaho, naho ubundi abaturage nk’aba mujye mubahana, babe intangarugero.”

‘Rwanda Patriotic’ yagaragaje ko nk’uko abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko y’umuhanda bahanwa, abanyamaguru bakoresha umuhanda nabi na bo bakwiye kujya bahanwa.

Ati “Nk’uko muhana abatwara ibinyabiziga kutubahiriza amategeko y’umuhanda, n’abanyamaguru bibe uko kuko na bo barawukoresha kandi na bo amategeko arabareba mu kuba baba bari mu muhanda. Hakenewe unit yita kuri icyo kintu pee.”

Jean Uwimanihaye yagaragaje ko imyitwarire y’uyu muturage irenze iy’ubusinzi, ati “Bigaragara ko tumaze gusinda umutekano n’amahoro. Ziriya si inzoga gusa, harimo n’umurengwe ukabije.”

‘Ndi Umunyarwanda’ yanditse ko ikibazo cy’abasinzi bitwara nabi ku bapolisi atari gishya, bityo ko hakwiye gufatwa ingamba mu rwego rwo kurengera abapolisi.

Yagize ati “Ariko ikibazo cy’abasinzi bamenyera urwego rwa Polisi y’u Rwanda gikomeje kwaguka kuko mu minsi iri imbere bazakubita Polisi. Sinzi ingamba uru rwego ruri gufata.”

Habumugisha Vincent yasabye ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bajya bakoresha amapingu, kandi bakajya bakorana akazi ari babiri.

Ati “Afande mujye muha abapolisi bo mu muhanda amapingu, nibura abafashe akazi. Ikindi, muzanabibutse ko kugenda ari umwe ari ikizira.”

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiriye, iboneraho gushimira abaturage bagerageje gufatanya n’abapolisi kumubuza imyitwarire yari guteza impanuka.

Umupolisi yagerageje gufata umuturage amaboko kugira ngo adakomeza kumurwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages