00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Luxembourg bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 April 2026 saa 03:13
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Luxembourg bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Munyangaju Aurore Mimosa, yibutsa umuryango mpuzamahanga gukomera ku ntego wihaye ko nta handi hazongera kuba Jenoside.

Ni igikorwa abanyarwanda baba muri iki gihugu, abayobozi bacyo ndetse n’inshuti z’u Rwanda bahuriyemo ku wa 11 Mata 2026.

Amb Munyangaju yagaragaje ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese, ndetse anashimira abifatanyije n’Abanyarwanda muri icyo gikorwa.

Ati “Twahuriye hano bitari ukwibuka gusa ahubwo ni ukongera kuzuza inshingano.”

Yagaragaje ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, byatumye mu gihe cy’iminsi 100 gusa hicwa Abatutsi barenga miliyoni.

Yashimangiye ko Jenoside wari umugambi wateguwe neza ndetse ishyirwa mu bikorwa nyuma y’ibinyacumi byinshi higishwa urwango n’ivangura, gutesha agaciro no kwambura ubumuntu abishwe n’ibindi bikorwa bibi byabanjirije ubwicanyi.

Yongeye kugaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora nubwo wari ufite ibimenyetso byerekana ko Jenoside iri gutegurwa, anashima ubudaheranwa bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragaza agaciro ko kwibuka no kuzirikana inshingano za buri wese mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Amb Munyangaju yasabye amahanga kugira uruhare mu gusigasira amateka, kuba hafi abarokotse no gukomeza guhangana n’imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje gukwirakwizwa.

Yerekanye ko nyuma y’imyaka 32, ingengabitekerezo ya Jenoside itagiye ahubwo ikomeje gufata indi ntera.

Yagaragaje ko imvugo z’urwango n’abapfobya Jenoside bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga, abakwirakwiza ibinyoma n’abandi bishyize hamwe mu gukora ibikorwa bibi hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko gupfobya Jenoside atari uburyo bwo gutanga ibitekerezo ahubwo ari ugukomeza gukora icyaha ubwacyo, anasaba ko ibihugu byakomeza gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 2150 by’umwihariko ku bijyanye no gukurikirana mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hirindwa umuco wo kudahana ukomeje kuba inzitizi ikomeye.

Yasobanuye kandi ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yamaganiye kure imvugo z’urwango n’ibikorwa by’urugomo byibasira Abatutsi b’Abanye-Congo n’Abanyamulenge, asobanura ko biteye impungenge mu gihe byakomeza kuko bigeza no ku bwicanyi.

Yashimangiye ko amahanga akwiye kugira icyo akora mu kwamagana ubwo bwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bigizwemo uruhare n’abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Guceceka mu gihe hari ibi bimenyetso byose, ni ubufatanyacyaha.”

Yashimiye Guverinoma ya Luxembourg uko yifatanya n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka, ndetse no kuba yaremeye gutanga ubutaka bwo kubakaho Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye.

Ati “Ibi bikorwa biha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi binatanga n’ubutumwa…amahoro ni amahitamo. Ubutabera ni ingenzi. Imvugo z’urwango ntizishobora kwihanganirwa.”

Yasabye urubyiruko gukomeza gusigasira amateka, anagaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa barwo n’umuryango mpuzamahanga mu kubungabunga amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyira imbaraga mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ambasaderi Mimosa Aurore Munyangaju yashimiye cyane komine ya Mersch yahaye u Rwanda ahantu hazubakwa urwibutso rw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagize uruhare mu gikorwa cyo gushyira indabo i Moesdorf mu Karere ka Mersch, barimo abakozi ba ambasade y’u Rwanda muri Luxembourg, Ibuka Luxembourg n’ihuriro ry’abanyarwanda batuye Luxembourg ryitwa RDL asbl.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa

Karurenzi Donatille ni umwe mu banditse ibitabo byamuritswe, aha yakiraga abaje kubigura
Muri iki gikorwa hamuritswe ibitabo birimo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Lidia Umurerwa yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Kalisa Didace uyobora Ibuka Luxembourg

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages