00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo bizeye ko utorerwa kuyiyobora azashimangira umubano n’u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 June 2025 saa 05:54
Yasuwe :

Harabura amasaha abarirwa ku kiganza muri Koreya y’Epfo bagatangira amatora y’Umukuru w’Igihugu usimbura Yoon Suk-Yeol wavuye ku butegetsi nyuma yo gutakarizwa icyizere, azira gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko, tariki ya 3 Ukuboza 2024.

Umukandida Lee Jae-myung wo mu ishyaka riharanira demokarasi (Democratic Party), Kim Moon-Soo wa People Power Party, Lee Jun-Seok wa Reform na Kwon Young-kook wa Democratic Labour Party iharanira guteza imbere umurimo bari mu bahatanira uyu mwanya.

Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo, Niyodusaba Adriel, kuri uyu wa 2 Kamena 2025 yatangarije IGIHE ko muri iki gihugu hatuje nk’aho nta matora bateganya, bitewe ahanini n’umuco w’abaturage baho.

Ati “Abanya-Koreya bagira umuco wo kudashyuha cyane, ushobora kuhagera rwose ukaba wagira ngo nta kiri kuba. Igikorwa cyo ni uko baba baragiye bamanika ibyapa hirya no hino, abakandida babaha nimero, bagashyiraho amafoto yabo n’iby’ingenzi bashaka gukora.”

Yakomeje ati “Muri rusange abantu baratuje, nta myigaragambyo cyangwa ibikorwa by’urugomo byabaye. Abantu bategereje cyane kumenya ko uzatorwa ejo azaba atandukanye n’uwari uriho kuko ngira ngo uzi ko Perezida wari uriho yavanyweho, biza kwemezwa n’urukiko.”

Lee Jae-myung ni umudepite, akaba n’umuyobozi wa Democratic Party. Ni we washishikarije bagenzi be kwinjira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku ngufu, ubwo Yoon yari yohereje abashinzwe umutekano kugira ngo bababuze kwinjira kugira ngo badatora kumweguza.

Byarangiye Lee Jae-myung na bagenzi be barushije inzego z’umutekano imbaraga, cyane ko Democratic Party ifite abadepite benshi mu Nteko ya Koreya y’Epfo, kurusha andi mashyaka. Banashyize igitutu kuri Yoon, akuraho ibihe bidasanzwe yari yatangaje, anasaba imbabazi.

Niyodusaba yagaragaje ko bitewe n’igikundiro Lee Jae-myung yagize kuva mu Ukuboza mu mwaka ushize, ari we uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, kuko afatwa nk’intwali ya Koreya y’Epfo.

Ati “Abantu bamubonye nk’intwali kuko yatangije iyo gahunda. Ibihe bidasanzwe bya gisirikare byatangajwe nka saa yine z’ijoro. Yahise afata imodoka, ajya ku Nteko, abwira abantu ati ‘Muze turwanye umuyobozi w’igitugu’. Yahageze mu ba mbere, barwana inkundura, kugeza Yoon yegujwe.”

Abadashyigikiye Lee Jae-myung bagaragaza ko ashaka gutera umugongo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akiyegereza u Bushinwa; ibyo abona ko bishobora no kugabanya umwuka mubi uri hagati ya Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru.

Kim Moon-soo na we ahabwa amahirwe yo gutsinda aya matora nk’umukandida wo mu ishyaka ryari risanzwe ku butegetsi. Mu byo yitezweho harimo kuba yasigasira ibyiza byakozwe na Yoon birimo gukomeza umubano na Amerika.

Ubwo Kim yagirwaga umukandida w’ishyaka rye mu ntangiriro za Gicurasi 2025, yagaragaje atazigera yiyegereza Koreya ya Ruguru, kandi ko azashyiraho politiki zorohereza ishoramari mu gihe yajya ku butegetsi.

Uretse kuba ari umukandida wa People Power, Kim afite abamushyigikiye muri Democratic Labour kuko yahozemo mbere yo kwimukira muri iri shyaka riri ku butegetsi. Agaragaza ko azifasisha ubunararibonye yakuye mu ishyaka yahozemo, afashe urubyiruko kubona imirimo.

Muri Koreya y’Epfo hari Abanyarwanda bagera kuri 300, nk’uko byasobanuwe na Niyodusaba. Ku munsi w’amatora, kimwe n’abenegihugu, hari abazakomeza imirimo ndetse n’abazahabwa ikiruhuko, bitewe n’inzego bakorera.

Niyodusaba yagaragaje ko Koreya y’Epfo n’u Rwanda bikomeje kubaka umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi. Ku Banyarwanda baba muri iki gihugu cyo muri Aziya, yabijeje ko umukandida wese uzatorwa, azakomereza muri uyu murongo w’abamubanjirije.

Ati “Icyo twabwira Abanyarwanda ni uko badakwiye guhangayikishwa n’amatora, umukandida wese uzatorwa, n’ubundi gahunda yo kubaka umubano irakomeje. Ubuyobozi bwa Ambasade yacu buri gushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu kurushaho gutsura umubano.”

Niyodusaba yasobanuye ko abaturage ba Koreya y’Epfo bakunda gutembera, bityo ko Abanyarwanda bari gushyira imbaraga mu kumenyekanisha u Rwanda kugira ngo bakomeze barusure, cyane ko abahageze bishimiye ibyo bahabonye birimo n’umuco.

Ati “Nk’Abanyarwanda ni ugutangira gutekereza uburyo bashobora kubyaza umusaruro abakerarugendo baturuka muri iki gice cya Aziya. Hari ikibazo cy’uko dushobora kuba tudafite abantu benshi babasha kumva Igikoreya ariko ubwo hari ushobora kubyumviraho, agahita yiga nk’imishinga izabyaza umusaruro aba bakerarugendo baturuka muri iki gice, by’umwihariko muri Koreya.”

Abaturage miliyoni 44,39 ni bo bari ku rutonde rw’itora. Itora ryakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Gallup Korea rigamije kumenya uko abaturage biyumva muri aba bakandida, tariki ya 28 Gicurasi ryagaragaje ko Lee Jae-myung afite amahirwe yo gutsinda agera kuri 49%, Kim akagira 36%, naho Lee Jun-seok akagira 9%.

Lee Jae-myung ni we uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu
Kim Moon-Soo w'ishyaka People Power na we ahabwa amahirwe yo gutsinda aya matora
Lee Jun-Seok w'imyaka 40 y'amavuko ari ku mwanya wa gatatu mu bahabwa amahirwe
Niyodusaba Adriel yagaragaje ko umukandida uzatorwa azakomeza kubaka umubano wa Koreya y'Epfo n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages