Kabera yari akiri muto kuko yari ufite imyaka 43 gusa. Yarashwe ku wa Gatandatu, arasirwa ku nyubako ya ’Hamilton Apartment’ nubwo Polisi yabanje gutangaza ko habayeho kurasana mbere y’uko uwo Munyarwanda araswa.
Ndengera yabwiye IGIHE ko nubwo inzego z’umutekano zabanje gutangaza ko habayeho guhangana hagati y’uwo mupolisi n’Umunyarwanda, amakuru yaje guhinduka nyuma, bitangazwa ko atarashe inzego z’umutekano.
Ati “Twumvise inkuru y’incamugongo ko umwe mu Banyarwanda bo mu muryango wacu yarashwe na Polisi. Byatangiye Polisi ivuga ko habayeho guhangana n’Umunyarwanda Erixon Kabera ngo yari afite imbunda akayirwanya.”
Yakomeje ati “Nyuma tubabwiye ko umuntu bavuga bashobora kuba bamwitiranyije, ni bwo iperereza bahise barihindura batangira kuvuga ko ngo nta mbunda yari afite.”
Yasabye ko ubuyobozi bwa Canada bwakora iperereza ritabogamye hagamijwe kugaragaza ukuri ku byabaye intandaro y’urupfu rwa Kabera.
Ati “Njye nka Perezida wa RCA Canada ndasaba Ubuyobozi bwa Canada ko habaho iperereza rinyuze mu mucyo, ukuri kose kukajya ahagaragara. Niba hari abakoze amakosa mu ba-Polisi bajye mu nkiko bisobanure.”
Yashimangiye ko Kabera yacishaga make kandi agaharanira iterambere ry’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada.
Josephine Murphy uri mu Banyarwanda baba muri Canada, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku iraswa rya Kabera kandi ko bazakomeza guharanira ko ukuri ku byabaye byose kumenyekana.
Ati “Turasaba ko habaho iperereza ritabogamye kuri ayo mahano y’iraswa rya Erixon bikozwe na Polisi ya Hamilton. Nk’umunyamurango, ntabwo nzatuza kugeza igihe tumenyeye mu by’ukuri ibyabaye. Erixon akwiye ubutabera, kandi nzakomeza guhatiriza kugeza habayeho umucyo no kubazwa inshingano muri iyi dosiye. Ubuzima bwe ni ingenzi rero tugomba kumenya ko n’inkuru ye ivuzwe mu kuri.”
Umuryango wa Erixon Kabera washyize hanze ubutumwa bugaragaza ko washegeshwe n’urupfu rwe cyane ko yari umugabo ugwa neza kandi akaba inkingi ikomeye ku muryango we.
Wagaragaje ko yari afite abana batatu b’abahungu kandi ko mu gihe cy’imyaka 20 yari amaze muri Canada yaharaniraga gufasha umuryango we.
Yakoraga mu Kigo cyo muri Canada gishinzwe Imisoro, akaba yari Visi Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda muri Toronto akanaba n’Umujyanama mu kigo cya ’Rwandan Canadian Healing Center’.
Uwo muryango ushimangira ko Kabera atari afite imbunda kandi ko atari umuntu wari usanzwe afite imyitwarire mibi cyangwa ibikorwa runaka by’urugomo.
Itangazo rikomeza riti “Twebwe, umuryango we n’inshuti ze za hafi, twafashe ibyo bisobanuro nk’ikintu giteye inkeke cyane. Erixon ntiyari azwi nk’umuntu ufite imbunda, kandi ntiyari afite amateka yo kwemera cyangwa kwishora mu bikorwa by’ihohotera. Yari umuntu utuje, uha agaciro amahoro n’ubumwe mu muryango, bityo rero ibi birego biragoye cyane kubihuza n’umuntu twari tuzi kandi dukunda.”
Wakomeje ugaragaza ko kuba nyuma inzego z’iperereza zaragaragaje ko nta kurasana kwabayeho kandi Kabera akaba yarishwe n’ibikomere by’amasasu yarashwe, ukeneye kumenya ibyabaye mu minota ye ya nyuma.
Ukomeza ugira uti “Turasaba inzego bireba ko zatubwiza ukuri kandi zigatanga ibisobanuro bihagije. Niba hari amashusho ya camera za polisi, amashusho ya camera z’umutekano yafatiwe kuri iyo nyubako cyangwa ibindi bimenyetso byose, turashaka kumenya iby’ayo makimbirane kugira ngo dusobanukirwe ukuri ku byabaye mu minota ya nyuma ya Erixon.”
Uwo muryango washimangiye ko ugomba guhabwa ibisobanuro unasaba ko hakorwa iperereza rinyuze mu mucyo rigamije kugaragaza mu by’ukuri ibyabaye nta guca ku ruhande.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!