Ni igikorwa cyabereye mu Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bisanzwe bigenda buri ku wa 7 Mata 2026.
Cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Bubiligi n’abandi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, Gakuba Ernest, yagaragaje akamaro ko kurinda ukuri kw’amateka y’u Rwanda no gukomeza guhangana n’abahakana bakanayipfobya mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yibukije abari aho ko na nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kwibuka abayiburiyemo ubuzima bizahoraho kandi ari umusingi ukomeye w’ahazaza.
Ati “Mu myaka 32 ishize, twakomeje kubika mu mitima yacu ituze n’agahinda by’abacu batakiriho ndetse duha agaciro ijwi ry’ubutwari by’abarokotse.”
Ikindi cy’ingenzi cyakozwe uwo munsi ni ugukosora uko kuri urwo rwibutso hari handitse bitaboneye handikwa ko ari urwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyakiriwe neza ku Kwibuka 32 nk’ikimenyetso cy’ukuri kudashidikanywaho mu kurwanya abagerageza kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’inyito yayo.
Gakuba kandi yagarutse ku ntambwe ziri guterwa mu butabera, by’umwihariko icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa cyemeje igihano cyakatiwe Claude Muhayimana wahamijwe ibyaha bya Jenoside, avuga ko ari icyemezo cyibutsa ko u Burayi budakwiye kuba ubuhungiro bw’abakoze ibyaha bya Jenoside.
Yaboneyeho no kwihanangiriza abagerageza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, anashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga kutabibemerera na busa.
Ati “Mube abarinzi b’ukuri, ntimuzemere ko hagira ugerageza gupfobya aya mateka.”
Yongeyeho ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugaragarira muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi ntibusigane no guha agaciro ubutwari n’imbaraga z’abarokotse Jenoside mu kongera kwiyubaka.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Woluwe-Saint-Pierre, Benoît Cerexhe
Nyuma ya gahunda ya Woluwe-Saint-Pierre hakozwe urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri Place Royale k’umugoroba rwerekeza ahitwa Palais de Justice - Bruxelles
Nyuma hakurikiyeho Ijoro ryo Kwibuka ryabereye muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles) aho Perezida wa Ibuka Mémoire & Justice mu Bubiligi, Twagira Mutabazi Eugène yagejeje ijambo ku bari bitabiriye, hatangwa ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugoroba nk’uko bisanzwe urangwa n’umwanya abahanzi bifatanya mu ndirimbo zituje zo kwibuka.
Amafoto : Jessica Rutayisire



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!