Umuryango MPA (Mahoro Peace Association) wateguye iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Washington D.C watangaje ko yitabiriwe n’Abanyamulenge barenga 4000 baturutse mu bice bitandukanye bya Amerika.
Uyu muryango wagaragaje ko ingabo za RDC n’iz’u Burundi zifite uruhare mu bwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge muri Komini Minembwe no mu bindi bice by’imisozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo.
Wagize uti “Binyuze mu bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro, ibitero bigabwa buhumyi no gukomeza gufunga inzira bigamije kubuza abasivili b’inzirakarengane kugera ku byangombwa nkenerwa, biri kugira uruhare mu byo abenshi bagaragaza nka Jenoside iri gukorerwa Abanyamulenge buhoro buhoro.”
Abanyamulenge bamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko udakwiye kuvuga ku mahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari mu gihe Abanyamulenge bari kwicishwa inzara, bagabwaho ibitero, bakamburwa ubuzima bazira ubwoko bwabo.
Bamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko ibikorwa byo gufunga inzira zihuza Abanyamulenge n’amasoko n’amavuriro bihagarara, abasivili bakarindirwa umutekano kandi hagakorwa iperereza ryigenga ku byaha bakorewe.
Abanyamulenge baba muri Kenya na bo bigaragambije kuri uyu wa 20 Mata, batabariza bene wabo batuye muri Minembwe, bagaragaza ko ingabo za Leta ya RDC n’u Burundi zifite uruhare mu bwicanyi bari gukorerwa.
Mu butumwa bajyanye mu mihanda y’i Nairobi harimo ubusaba ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yava ku butegetsi kubera ko atigeze ahagarika ubu bwicanyi bahamya ko buri mu mugambi wa Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!