00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mushinga wo guhinga imizabibu no kuyikoramo umuvinyo mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 April 2026 saa 05:53
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye ibiganiro n’Abanyamerika bateguye umushinga mugari wo guhinga imizabibu mu Rwanda no kuyitunganyamo umuvinyo.

Ubutumwa bwa Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, bwagaragaje ko Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, yagiranye ibiganiro n’abafite umushinga wo guhinga imizabibu, gukora umuvinyo no kubihuza n’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ibiganiro impande zombi zagiranye byibanze ku gushyira imbaraga muri uwo mushinga, guteza imbere ubukerarugendo no kongera umusaruro w’imizabibu binyuze kugira umurima wayo wihariye mu mushinga bise VINMUSA.

VINMUSA ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu Karere ka Musanze witezweho kuzafasha u Rwanda mu kweza imizabibu mu murima wayo wihariye, urimo uruganda ruyitunganya ikavamo umuvinyo kandi bigahuzwa n’ubukerarugendo.

Iyi gahunda isanze mu urwego rw’inganda zitunganya imivinyo mu Rwanda n’ubuhinzi rutaratera imbere.

Mu mwaka wa 2019, u Rwanda n’intara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu buhinzi, by’umwihariko mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, no guteza imbere ubuhinzi burambye bw’imizabibu.

Muri ayo masezerano, u Budage buri mu bihugu 15 bya mbere ku Isi mu gukora divayi, bukaba buri ku mwanya wa 10 mu bwinshi bw’ikorwa bwiyemeje gufasha u Rwanda mu by’ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi, ubushakashatsi n’ubumenyi bukenewe mu gutangira guhinga imizabibu ikoreshwa mu gukora umuvinyo utukura, uw’umweru n’uw’iroza (rosé), ikoreshwa ku isoko mpuzamahanga.

Abanyamerika bashimangiye umushinga mugari wo guhinga imizabibu mu Rwanda
Abanyamerika bashaka kugira umurima mugari w'imizabibu i Musanze
Divayi izatunganyirizwa mu Rwanda yitezweho kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages