00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga biga mu Rwanda biyemeje gusigasira umutekano bahasanze

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 31 December 2024 saa 06:10
Yasuwe :

Abanyamahanga biga mu Rwanda bishimira umutekano bahasanze, bagahamya ko na bo bazakomeza kugira uruhare mu kuwubungabunga, kuko ari wo wabatinyuye kuhakomereza amasomo ndetse no kuhakorera ibikorwa bibateza imbere.

Bemeza ko iyo hari mugenzi wabo uteje umutekano muke, bamufasha kumva agaciro k’umutekano no kumusubiza mu murongo ndetse bakamugira inama ku buryo ibyo bitazasubira.

Bamwe muri bo batuye muri tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali nko ku Gisozi na Kanombe, baturutse mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Sudani, Liberia na Nigeria, bagaragaza ko umutekano w’u Rwanda uborohereza kugera ku ntego zabo.

Umunyeshuri waturutse muri Sudan y’Epfo witwa Joshua, yagize ati “Mu Rwanda hari abantu b’abanyamahoro, barubahana kandi buri wese aba akora ibimureba. Iyo habaye n’ikibazo, turaganira tukagikemura mu mahoro.”

Hari bamwe mu banyeshuri batangiye kubyaza umusaruro umutekano basanze mu Rwanda, aho batangiye kwishakira ibikorwa bibabyarira inyungu, nka Jane Echayo Yugu waturutse muri Sudan y’Epfo, akaba afite resitora hafi ya Kaminuza ya ULK.

Yagize ati “Aha ducuruza ibiryo byo muri Sudani y’Epfo na Sudani. Twakiriwe neza, mbona u Rwanda rufite umutekano n’amahoro.”

Abaturanyi b’aba banyeshuri bahamya ko babanye neza nk’uko bari basanzwe babana n’Abanyarwanda ubwabo. Bavuze ko aho batuye nta mutekano muke aba banyamahanga babateza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nta kibazo gikomeye cy’umutekano muke giterwa n’abanyamahanga ariko ko n’iyo hagize uwuteza, ahanwa n’amategeko nk’abandi bose.

Yagize ati “Igihano giteganyijwe n’itegeko gishyirwa mu bikorwa uko giteganyijwe ku muntu uwo ari we wese utitaye aho yaturutse, uko asa n’uko areshya. Abanyamahanga bari mu Rwanda ni nk’abandi bantu bose, ntabwo navuga ko bose ari abamalayika kimwe n’uko Abanyarwanda bose atari abamalayika, harimo bamwe bashobora kwitwara nabi kimwe n’uko harimo Abanyarwanda bashobora kwitwara nabi.”

Yongeyeho ati “Abanyamahanga bashobora gusinda bakarwana, kimwe n’uko n’Abanyarwanda bashobora gusinda bakarwana, ndetse n’abanyamahanga ubwabo hari igihe barwana hagati yabo tukabikurikirana, kimwe n’uko Abanyarwanda bashobora kurwana hagati yabo.”

ACP Rutikanga yavuze ko bidakwiye ko ikosa rikozwe n’umunyamahanga umwe, ryitirirwa abanyamahanga bose. Ati “Reka buri muntu ajye abazwa ibyo yakoze, abibazwe ku giti cye, ntibyitirirwe abantu runaka.”

Mu gihe cy’iminsi mikuru, Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda kunywa ibisindisha ku buryo bukabije, kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ndetse no kwirinda gukora ibikorwa byose by’urugomo.

Abanyeshuri b'abanyamahanga bashimye umutekano w'u Rwanda, bagaragaza ko biteguye kuwubungabunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .